Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Aho Yesu ntiyacecetse ku buzima bwawe?
Aho Yesu ntiyacecetse ku buzima bwawe?

Hari ibihe bibi mu buzima bigukingiriza ukaba udashobora kubona Yesu. Bikunda kubaho abantu bagahorana imanza zo kuba bo atabageraho ngo yumve ibyabo. Ikintu gishimishije mu buzima bw’abakristo ni uko ibi bizashira, hakabaho ubuzima bushya Imana yateguriye abyizera.

Gusa ibi ntibikuraho ko ibibazo uhura nabyo ndetse n’ibigutera ubwoba bitari bimwe bishobora kukubera inzitizi yo kutabona Yesu. Birashoboka ko washaka Yesu, ukamutegereza, ukamuririra, ukamutakambira ufite ibyo umusaba ariko ukabona ntasubiza. Mu kuguha ibyiringiro menya ko utari wenyine. Buri mukristo wamaramaje gukurikira Yesu kandi akaba amaze gukomera mu gakiza azi ko hari ibihe bikomeye umuntu ageramo Yesu agasa nutakikureba.

Muri byose, ujye uzirikana ko niyo atavuze akicecekera burya aba akumva. Ubundi se iyourebye mu buzima ntihari ibyo usanga akora utabisengeye? Ni ikikwereka ko adakora ibyo wasabye gusa ahubwo ashobora no kukugenera kuko ari umubyeyi wawe, akamenya icyo ukeneye.

Ibintu byose biri munsi y’ububasha bwa Yesu kuko Imana yamuhaye kubitegeka , buri kintu cyose agifiteho ububasha bwose. ‘’Umuha gutwara ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye,…”. Abaheburayo 2:8 Ubuzima bwawe ntibukaganze ngo bitume rimwe hari igihe ushidikanya ku rukundo rwe cyangwa ukaba wanatekereza ko atakureba.

Nujya ubona bikomeye, ujye uhanga amaso ku manywa na nijoro azakurengera kuko yita kun tore ze zimutakira.

Iyo utumbiriye umusaraba ubona ibyo Yesu yakoze ku bwawe ubwo yemeraga gupfa mu cyimbo cyawe kandi nta cyaha yakoze. Bituma kandi umenya urukundo yagukunze ko ruruta cyane ibibazo ufite kuko iyaba atakwitayeho ntiyari kugupfira.

Tekereza imibabaro Yesu yagize ku bwawe, amaraso yavuye, uburyo yabambwe ku musaraba i Gologota, agaca bugufi cyane akemera gutukwa, gukubitwa,kugera n’ubwo apfuye urupfu rw’agashinyaguro azira wowe. Nuba usa nutari kubona Yesu mu ntambara uri guhura nazo ukibuka urukundo yagukunze, nubona urupfu yapfuye uzamubona mu yindi shusho ari mu cyubahiro cye, n’ubwiza bwe. Uzamubona nk’uri bugufi bwawe kandi akaba yiteguye kugufasha mu gihe gikwiriye.

Niba ushaka kubona Yesu ugukunda by’ukuri , tumbira umusaraba. Wishakira Yesu mu buzima urimo muri icyo gihe gusa. Mushakire mu gihe yagaragaza urukundo rwe rutazashira ubwo yemeraga kugupfira ku musaraba.

Ibi bizatuma gushidikanya gushira maze umenye ko Yesu agukunda kandi mu igihe cyose yamanura ingabo nyinshi zigapfa ku bwawe. Kuba uri mu bibazo ariko ukaba utarahitanywe nabyo ni urukundo rwe, kandi ni ikigaragaza ko akikubikiye ibyiza mu gihe kizaza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza