Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Bimwe mu byaha abakristu badaha agaciro
Bimwe mu byaha abakristu badaha agaciro

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa gikristo christiantoday.com, ngo hari ibyaha usanga abakristu batagiha agaciro ndetse bamwe batanatinya gukora. Akenshi usanga bimwe byitwa ko byoroheje ariko nubwo byarutanwa igihe cyose ni uguhemukira Imana.

Iki gitangazamakuru, kivuga ko abakristu bamwe na bamwe hari ibyaha bagira ibikomeye cyane, ibindi bakabiha agaciro gake, cyangwa bakabyoroshya.

Ibyo ngo bita ibikomeye cyane, ni nk’ubusambayi, ubwicanyi, ubupfumu, ubujura, ubutinganyi, uburaya… Dore ibyo iki gitangazamakuru gisanga abakristu batagiha agaciro:

Kurahira bya buri kanya

Ujya kumva ukumva umukristo indahiro yazimazeyo arahira benewabo. Akantu kose ugatondeka amazina y’ibisekuru by’iwanyu ngo ukunde wumvishe abo ubwira ukuri. Hari n’igihe rero umuntu aba arahira Imana mu bintu bitanafite umurongo na gato akirengagiza ko batayivuga mu busa busa.

Bibiliya igira iti, “…ntimukarahire naho ryaba ijuru cyangwa isi…ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’ kugira ngo mudacirwaho iteka.”

Kuryamana mbere yo gushyingirwa

Iki cyaha ahanini cyarorohejwe ku benda gushakana kitwa “gutanga avanse.” Nyamara nacyo ni ubusambanyi.

Ubukwe bukwiye kubahwa n’abantu bose. Birababaza kubona abakristo bashyingiwe nyuma y’amezi 2 ngo dusubire kureba umwana. Ukibaza ari ubwo bw’ikihe kiremwa bikagucanga ariko ni uguhemukira Imana no kuyobora ubugingo bwawe gihenomu.

Amagambo y’amanjwe

Iki kigaragara cyane igihe abantu baba batera urwenya; ugasanga kuvuga amagambo adakwiye ntacyo bitwaye. Hari n’ibyiswe umunsi wo kubeshya, ugasanga n’abakristu bawubahiriza.

Ubundi ijambo ryose umuntu avuga azaribazwa. Nt mukristo wo guteranya abantu ababwira ubusa, dukwiye kubwirana Zaburi n’ibihimbano by’Umwuka, tukava mu bwiza tujya mu bundi.

Gukina urusimbi

Hari igihe gukina urusimbi byafatwaga nk’icyaha giherekezwa n’ibindi byaha: urugomo, kurwana, uburiganya... ariko kuri ubu, usanga ntacyo rukibwiye abantu.

Uretse ibi hari n’ibindi byinshi bitandukanye byo kwirindwa bidakwiye umukozi w’Imana isi ya none ishaka kureberaho uko bakizwa (Ubusinzi, Kugwa ivutu, Umururumba, n’ibindi. Ibi ni ibya buri wese kubizirikana kugira ngo tujye tuva mu bwiza tujya mu bundi muri Kristo Yesu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza