Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese Abakristu bemerewe guca imanza?
Ese Abakristu bemerewe guca imanza?

‘’Ntimuzi ndetse yuko abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira muzacira ab’isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma y’ibindi? 1 Abakorinto 6:2-3

Rimwe na rimwe iyo ubajije umuntu impamvu atakiza mu materaniro, hari igihe abona utangiye kumwinjirira mu buzima. Hari n’ubwo akubwira ko utangiye kumucira urubanza.

Si ibi gusa ariko, ahubwo no mu bisanzwe iyo utangiye kugira uwo ubaza impamvu z’ibyo akora, wenda wowe ubona bidahuye n’indangagaciro za gikristo harubwo yumva umuciriye urubanza, ubundi akavuga ko wowe wiyita mwiza, ibindi bikaba kumwinjirira mu buzima.

Nyamara usanga aba adasobanukiwe neza ijambo guca imanza icyo ari cyo, kuko ijambo ry’Imana ritwemerera guhugurana hagati yacu nka benedata duftanyije urugendo rugana mu ijuru.

Ku batizera Imana cyangwa abatari mu murongo nyawe wo kuyumvira, iri jambo bararikunda cyane; Matayo 7:1: "ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo ngo namwe mutazarucirwa." Abatizera Imana bakunda gusubiriramo abakristu iri jambo mu gihe baba batemeranya.

Ariko dukwiye gusobanukirwa neza icyo ririya jambo risobanuye. Guca urubanza Yesu yavugaga, ni uguca iteka: “Ntimugacire abandi ho iteke, kugira ngo namwe mutazaricirwaho.”

Ubundi nta wufite ububasha bwo gucira abandi ho iteka. Si akazi k’umuntu kuvuga uzarimbuka cyangwa uzajya mu ijuru. Ibyo ni iby’Imana.

Ariko umuntu ashobora gukoresha ubwenge n’ubunyangamugayo, agacyaha mugenzi we. Abizera bakwiye gusasa inzobe.

Bagakosorana, bakagirana inama y’uko ibintu bikwiye kugenda, bagatyazanya nk’uko icyuma gityaza ikindi.

Ikigaragara cyo Bibiliya yemera ko abakristu bavuga uko babona ibintu ku nyungu zo gukomereza benshi muri iyi nzira y’agakiza (1 Corinthians 6:2–3), ariko ntibemerera gucira abantu ho iteka.

Mu rukundo ndetse no kwicisha bugufi, umukristu akwiye kwereka mugenzi we inzira nyayo akwiye kunyuramo kugira ngo agere ku kigero gikwiye Umukristu mwiza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza