Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese birashoboka ko abashakanye bashobora kubana mu (...)
Ese birashoboka ko abashakanye bashobora kubana mu bikomere ?

Mu by’ukuri, birashoboka. Igihe abantu babiri bahisemo kubana bisobanura ko baba bari barafashe igihe gihaje cyo kuba bamenyana bihagije mu bihe byabo byo kurambagizanya ; bityo buri umwe akaba azi aho mugenzi we agira intege nke mu rwego rwo kugira ngo barwanye ikibazo cyazavuka cyo kuba bakomeretsanya imitima.

Ese ni mpamvu ki ishobora gutera amakimbirane hagati y’abashakanye ? ni gute wasobanura ko koko bombi babana bafite ibikomere byo kumutima buri umwe yateye mugenzi we ?

Nk’uko “topchretien.com” dukesha iyi nkuru ibivuga; ngo biterwa n’uburyo aba bashakanye babanye mo. Urugero, niba umugabo ari umuntu ukunda kugira amategeko menshi I we mu rugo, bizatuma umugore we acisha make kugira ngo mu rugo rwabo hatazajya hahora intonganya n’imidugararo, ari byo bizanatuma atazabasha kwisanzura ku mugabo we ku buryo buhagije kugira ngo nibura abe yanamubwira ikibazo afite ku mutima we.

Niba abantu babiri batabasha gufungukirana imitima mu gihe baba bakiri mu gihe cy’irambagiza, niba kandi nanone buri umwe atabashije kuvumbura amabanga aba yihishe muri mugenzi we bizatera ikibazo gikomeye mu mibanire yabo kuko hari ibyo buri umwe azaba abitse ku mutima we yanze kugaragariza mugenzi.

Igihe hari ikibazo, hari uburyo bwo kukibonera igisubizo. Bumwe mu buryo bwo gukoresha ; ni ukwigenzura hagati yanyu mukicara mukagirana ikiganiro kugira ngo murebere hamwe mumenye impamvu yateye icyo kibazo bidasabye ko hari undi muntu wese uturutse hanze y’urugo rwanyu.

Ni byiza nanone ko mukwiye kujya muhana umwanya uhagije wo kuganira kuri bimwe mu byo mutunze nk’imitungo, abana mwabyaye, n’ibindi mugamije kugira ngo hatagira ngo hatagira icyo muhishanya cyiba cyakurura amakimbirane hagati yanyu. Ikindi mudakwiye kwibagirwa ni ugusenga Imana kugira ngo ijye ibayobora muri byose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

uwamungu marie josee kuwa 21-08-2014 saa 05:51
 

murakoze cyane ku bw’ inama zanyu mudahwema kutugira kandi Imana ikomeze kubaha imigisha
ndabakunda!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza