Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese dukomeze dukore ibyaha kuko imbabazi z’Imana (...)
Ese dukomeze dukore ibyaha kuko imbabazi z’Imana zikiriho?

Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? - Abaroma 6:1

Mu biganiro, si abantu bake barerura bakavuga ko babeshejweho n’ imbabazi z’ Imana. Abenshi biyemerera ko bakora ibyaha ndetse byinshi ariko bagakomeza kubaho. Imbabazi z’Imana ziriho ni byo, ariko se abantu bakwiye guhora bakora ibyaha ngo n’uko imbabazi z’ Imana zikiriho?

Kuba imbabazi z’Imana ziriho ntibikwiye kuba urwitwazo rwo kubaho ubuzima budatinya icyaha. Umunsi twakiriyeho Yesu mu bugingo bwacu, twapfuye ku byaha. Kubw’ umubatizo twabambanywe na we dupfana na we, hanyuma tuzuranywa na we, none ubu twahawe kugendera mu bugingo bushya. "Nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Kristo yazuwe n’ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya. Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk’urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk’ukwe“ - Abaroma 6: 4-5.

Dukomeje gukora ibyaha uko twishakiye twaba tutaramenya Kristo. Ibyo kandi ntibivuga ko umukristo adakora icyaha, ariko ntabwo ari imbata y’ icyaha.

Niba hari icyaha cyakugize imbata, menya ko hari byinshi utarasobanukirwa. Kuko tuzi neza ko Yesu kristo amaze kuzuka atagipfa - Abaroma 6:9

Kuko twiyunze na Kristo mu rupfu rwe, irari rya Kamere n’ ububata bw’ ibyaha muri twe byapfanye na we, Ubwo twapfanye na we, turi ibyaremwe bishya. Abameze batyo, bahorana ishyaka ryo kuba abera, kuko uwabahamagaye na we ari Uwera. "Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose“ -1 Petero 1:15.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza