Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese hari abaguca intege igihe urigushaka Yesu (...)
Ese hari abaguca intege igihe urigushaka Yesu Kristo?

Mu bintu bishimisha mu buzima ni igihe uhawe amahirwe yo guhitamo icyo wakorerwa kuko uvuga iki kuri ku mutima nta muntu uguhitiyemo.

Kenshi umuntu ashobora no kuguhitiramo icyo abona ko ari cyiza kuri wowe nyamara ntigihaze ukwifuza kwawe kabone n’ubwo cyaba ari cyiza.

Barutimayo wari impumyi amenye ko Yesu ari mu guca mu nzira yaho yakundaga kuba ari ,yamenye ko ari cyo gihe nyacyo cyo gusaba icyo yumvaga akeneye kurusha ibindi mu buzima bwe ari cyo guhumuka.

Abantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutaka ati “mwene Dawidi, mbabarira.” Yesu arahagarara arababwira ati ‘’nimumuhamagare”….Yesu arayibaza ati “urashaka ko nkugirira nte?’’ iyo mpumyi iramusubiza iti ‘’Mwigisha, ndashaka guhumuka. Yesu arayibwira ati “Igendere, Kwizera kwawe kuragukijije.” Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira. MARIKO 10:48-52

Barutimayo yamenye igihe cye, yanga gukomeza kubaho afite ubumuga bwo kutabona atakira Yesu, kandi amutakira afite intego y’icyo ashaka kugeraho ku ba Yesu ataramwumvise ku nshuro ya mbere ntibyatumye yiheba ngo yumve ko atakimwumvise, ahubwo yakomeje gushyira ijwi hejuru ntiyita ku bantu bari kumubuza.

Isomo twakwigira muri ibi ni uko hari abantu batakambira Imana itahita ibasubiza mu mizo ya mbere bagacika intege, aho kongera imbaraga ngo Imana ibone akababaro kabo. Ikindi ni uko urucantege rw’abantu rudakwiye kukubuza ubwisanzure bwawe ku Mana. Biratangahe kubona hari abantu bagira isoni z’abababona bakananirwa kugaragariza Imana agahinda kabo.

Wimye umwanya abaguca intege ibyo ni byiza ! Wanambye ku Mana na byo ni byiza rwose, Ariko se uzi icyo ushaka ko yo ikubaza ngo urashaka ko nkugirira nte?

Abantu iyo bamaze gusubizwa bibagirwa gukomeza gukurikira Imana nyamara Barutimayo yamenye ubutware buri muri Yesu umukijije kuva ubwo afata umwanzuro wo kujyana na we.

Uru ruherekane rw’ibyabaye kuri Barutimayo rugomba kudusigira isomo ryo kudacibwa intege n’abantu ndetse tukizera ko Yesu ashoboye byose, kandi tukirinda gusubira inyuma mu gihe tubonye ibisubizo bw’amasengesho yacu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza