Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese hari ibyo ujya uhisha Imana?
Ese hari ibyo ujya uhisha Imana?

Hari ubwo umuntu asenga avuga amagambo meza; amagambo yumva ko ari buryohere Imana. Akenshi usanga dusenga tutizeye, cyangwa se dusubiramo amagambo; mbega amagambo asa n’atondekanye.

Nyamara umubano mwiza n’Imana, ntuterwa nuko twayibwiye amagambo twita meza, cyangwa se twayibwiye mu kinyabupfura.

Uri umugore cyangwa umugabo, umugabo cyangwa umugore wawe agahora iteka akubwira utugambo twiza kandi mu kinyabupfura, umubano wanyu ntugenda uzamo agatotsi?

Ni na ngombwa ko akubwira ingorane yagize, intege nke ze, agahinda afite, ndetse n’icyamushimishije...kuko muba mubanye neza, uba ushaka kumufasha, aho kumva imyanzuro yafashe ku giti cye. Uba ushaka ko akugirira ikizere.

Niba dukunda Imana rero, dukwiye kuyibwira byose. Na bya bindi duhisha kure. Byaba birimo ubwana cyangwa bipfuye, ariko iba ishaka ko tuyibibwira twizeye.

Ese hari ibyo ujya uhisha Imana? Hari ubwo uyiyereka uko utari? Uba utinya se ko ikurakarira? Nyamara Imana ni umubyeyi wawe, n’ubwo uyigizayo.

Jya uyibwiza ukuri kwawe kose. Jya uba nka Yeremiya, ntiyaryoshyaga amagambo yabaga agiye kuyibwira. Yayibwiraga ibitaramushimishaga. Ariko akanayisaba icyo yifuza.

"Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni wowe ukiranuka, ariko nkudira nkubaze iby’imanza zawe. Kuki umunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza?" (Yeremiya 12:1).

"Ni iki cyatumye mvukira kureba umubabaro n’umuruho, ngo iminsi yanjye imarwe no gukorwa n’isoni?" (Yeremiya 20:18). "Nkiza Uwiteka nzabona gukira, undokore nzarokoka, kuko ari wowe shimwe ryanjye" (Yeremiya 17:14).

Iyaba tubwira Imana uko twiyumva aho kuyibeshya uko tutari byarushaho kuba byiza. Akenshi tugirira abantu ikizere kurusha Imana: tukababwira ibibazo byacu ariko Imana tukayibihisha nubwo idahishwa.

Ibasha gutahura ko hari ibyo twayihishe: Imenya ibyo dutereza mbere yuko tuyibibwira (Zaburi 139:4). Izi umubare w’imisatsi ya buri wese (Matayo 10:30). Iratuzi neza.

Jya wizera ko ikibazo cyawe gikemutse, Jya ubwira Imana ikibazo cyawe, wizeye impinduka kandi uhavane ibitekerezo bivuguruye. Duhindurwa n’amasengesho.

Mu bice bitandukanye bya Zaburi, umwanditsi yatangiraga gusenga yereka Imana ibibazo, nyamara nyuma bya bibazo bigahinduka amashimwe kubera gusenga.

Niba uri gusenga Imana jya uyibwira uwo uri we, ibibazo byawe, ibyakubabaje, intege nke zawe, icyagushimishije… aho kuyiyereka uko utari.

Imana ni umubyeyi kandi iradukunda kurusha uko tubyibwira. Ijambo ritaraba ku rurimi rwacu iba yarangije kurimenya, niyo mpamvu tugomba kuyibwira byose tutayihishe kuko n’ubundi iba yabimenye kare.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza