Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese ibigeragezo byaba byibasira umuntu umwe gusa?
Ese ibigeragezo byaba byibasira umuntu umwe gusa?

Hari igihe umuntu ageramo ibigeragezo bikamwibasira, ugasanga mu kazi harimo intambara, ibyo agerageza gukora byose bikanga, mu muryango bigacika ndetse nabo asanze ngo bamufashe bagasa naho bamuteye umugongo. Igihe uyu muntu ari mu bigeragezo nk’ibi ashobora kwibaza cyangwa agatekereza ko ariwe byabayeho akarande ariko ijambo ry’Imana riravuga riti “Nta kigeragezo cyabagezeho kitari rusange mu bantu…” 1 Abakorinto 10:13.

Kuba Bibiliya ivuga ko ikigeragezo cyawe ari rusange, biragaragaza ko n’abandi bibageraho kuko atari umwihariko wawe gusa. Njya numva imvugo yabantu bavuga bati” isi ntisakaye nawe wanyagirwa” iyi mvugo nayitekerejeho cyane, nyigiraho kumenya ko ibiba ku bandi n’undi nawe byamubaho.

Nta mpamvu yo kubona ibigeragezo bije mu nzira yawe ngo utekereze ko Imana yakwibagiwe cyangwa yakuretse, oya, Imana ntishobora kukureka kandi ibyo unyuramo byose si wowe wenyine kandi mubabinyuzemo ntawabipfiriyemo.

Imana yemera ko duca mu bibazo. Nabo yagiye ikoresha yemeye ko baca mu ngorane. “Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura …”1 Abakorinto 10:11.

Mu buzima bwawe bwose ntuzabura ingorane zikugeraho ariko Imana ibashaka kugukomeza no kukuremera ubuhamya, si uko ikwanga cyangwa ishaka kubikwicisha kuko ntiyaguha ikigeragezo cyo kukwica. Niyo wageragezwa bikomeye itabishatse ntabwo urupfu rwakora ku buzima bwawe.

Komera ushikame ku Mana yawe nubwo ubona ari intambara mu rushako rwawe, mu kazi, mu muryango ndetse n’umubiri ukaba ukubabaza. Yesu ni Umwami kandi yanesheje isi. ntugire ubwoba ahubwo umwiyambaze kuko nawe yiteguye kuguha imbaraga.

Usobanukirwe ko ibyo urigucamo hari n’abandi biri kugeraho kandi umenye neza ko umuntu adatsindwa n’ibigeragezo ahubwo atsindwa nuko yabyitwayemo. Ugomba gusaba Imana rero ikaguhishurira uko ukwiye kwitwara mu kigeragezo kuruta uko wayisaba imbaraga zo kunesha icyo kigeragezo. Numenya uburyo nyabwo witwara muri cyo kigeragezo, ntakizakubuza kunesha kandi kwihangana no gukomera mu kwizera n’ingabo nziza zo kunesha ibitugerageza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza