Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese Imana Iranzi?
Ese Imana Iranzi?

“ Uwiteka, warandondoye uramenya,” - ZABURI 139:1

Nibyo koko hari igihe twumva twihebye bitewe n’ibihe bibi turi kunyuramo mu buzima akenshi bigatuma twibaza koko niba Imana Itwitaho. “Ntiyatugiriye ibihwanye n’ibyaha byacu, Ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu….. Kuko azi imiremerwe yacu, Yibuka ko turi umukungugu.” - Zaburi 103:10,14

Nibyo dukora ibyaha byinshi kandi tugacumura cyane ariko ntabwo aritwe twenyine. Umwami Dawidi nawe nubwo yarazi ko akora ibyaha byinshi ntibyamubujije gukomeza kwizera ko Imana yarebaga mu mutima we ikabona ko yihannye.

“Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe itarabaho n’umwe….. Mana, ndondora umenye umutima wanjye, Mvugutira umenye ibyo ntekereza” – Zaburi 139:16,23

Imana irakuzi neza kurusha abantu. Bibiliya igira iti : “Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.” - 1 Samweli 16:7. Imana izi impamvu igutera kugira imyitwarire runaka. Izi ko bishobora guterwa n’umuryango ukomokamo, uko warezwe, aho uba na kamere wivukaniye, ibyo byose bikaba ari byo bigena uwo uri we. Ku bw’ibyo, nubwo ujya ukora amakosa, Imana ibona imihati ushyiraho kugira ngo ube uwo wihatira kuba we kandi ikabiha agaciro.

Dukomeze dushikame kuko Uwaturemye atuzi kandi atwitayeho!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza