Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese Imana itubabariza ubusa?
Ese Imana itubabariza ubusa?

‘’Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,… ‘’ Abaroma 8:28

Niba waramaze kumva ko ushobora kuba uri igisubizo cy’Imana ku masengesho y’abandi bantu, ugomba kumva ko mbere yo kukohereza Imana yabanje gufata igihe cyo kugutegura.

Muri Kristo Yesu, hari ubuzima nyuma y’imibabaro. Mwibuke ko Imana yahamagaye Mose kujya kuyobora abisirayeli, ariko mbere y’aho yabanje kumunyuza mu butayu imyaka 40 yose.

Ntabwo Wabasha kuyobora abantu ahantu utazi. Mose hamwe n’uburambe bwe bw’imyaka 40, yari yarageze ku rugero rushimishije, yari azi ubutayu bwose.

Yageze igihe cyo kujya gukura ubwoko bw’Imana muri Egiputa ari uko amaze kugira ubunararibonye bwo kubasha kubanyuza mu butayu.

Ongera witegereze neza inzira Imana iri kukunyuzamo, kuko zishora kuba zifitanye isano n’umumaro igutegerejemo. Wenda nawe hari abo Imana ishaka ko uzafasha.

Ushobora gusanga akenshi Mose yarinubiraga mu butayu nk’uko benshi muri twe bigenda. Muri ibi bihe umuntu ahorana ijambo ‘’Kubera iki Mana?’’

Mu by’ukuri Imana iyo yemeye kukunyuza inzira y’ubutayu iba ifite impamvu. Irimo kukuremera amateka, kuko ntabwo wagira icyubahiro udafite amateka.

Akenshi inzira wanyuze birakorohera gufasha abayirimo. Burya na Yesu yemeye kubabazwa ngo atabare abageragezwa bose.

Ntabwo byakorohera kuvuga ku bukene ntacyo wigeze ubura, hari ibintu byinshi Imana itabikunyujijemo utabona icyo ufashisha abandi. Birashoboka ko wagerageza ariko hari urwego utabyumvishaho ababirimo cyane ko baba babona uvuga ibyo utazi.

Imana ntinejejwe n’imibabaro yawe, ariko ishaka kuyibyaza umusaruro ngo iguhe ubuhamya utanga uhereye ku mateka yakubakiye.

Izakuremera umuryango w’ibyiringiro kugira ngo muri ayo mateka, benshi bazahamirizwe ko muri Kristo Yesu hari ubuzima nyuma yo kubabara. Rero ntuhagarare mu nzira ahubwo ukomeze urugendo kugira ngo ugere aho Imana ikwerekeje.

Ahubwo ukomeze gusaba Imana gukomeza kukwigaragariza no kuguha imbaraga zo guhagarara neza muri ayo mateka kugira ngo icyubahiro cyayo gikomeze kugaragara.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza