Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese Imana yaba itakibuka abasinziriye mu rupfu?
Ese Imana yaba itakibuka abasinziriye mu rupfu?

Ibitotsi by’urupfu siryo herezo ry’ubuzima. Ku imva ya Lazaro Yesu yabwiye Marita mushiki wa Lazaro ati: "Ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho." Yohana 11:25.

Abapfira "muri Kristo" basinziriye mu bituro kuribo hari ibyiringiro by’ahazaza. Ubasha kubara umusatsi wo ku mitwe yacu kandi udutengatiye mu kiganza cye, ntazigera atwibagirwa. Birashoboka ko twapfa gutasubira mu gitaka, ariko imibereho yacu iba icyibukwa imbere y’Imana. Ubwo Yesu azagaruka, azakangura abakiranutsi bapfuye, nkuko yabijyenje kuri Lazaro.

"Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro. Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru, arangurure ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye, n’impanda y’Imana; nuko abapfiriye muri Kristo nibo bazabanza kuzuka: maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe na bo tuzamuwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose. Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana aya magambo. 1 Abatesolonike 4:13, 16-18.

Ku munsi w’umuzuko, inzira y’urupfu izasa naho kari akanya gato ko kuruhuka. abapfuye ntibazabasha kwibuka igihe bamaze atari bazima. Abemeye Kristo nk’Umucunguzi wabo, bazakangurwa mu bitotsi n’ijwi ryiza rizaba rimanuka riza ku isi.

Hari ikindi kijyana ni byiringiro by’umuzuko:

Ibyiringiro by’iwacu mw’ijuru aho "Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo. Ntihazongera kubaho urupfu, umuborogo cyangwa gutaka" (Ibyahishuwe 21:4). Abakunda Imana ntibakwiye gutinya urupfu. Hirya yarwo hariho kubana n’Imana iteka ryose. Yesu niwe ufite "imfunguzo z’urupfu" (Ibyahishuwe 1:18). Tudafite Kristo, urupfu rwakabaye inzira inyurwamo abagana uruhande rumwe igaherera mukwibagirana, ariho iyo turi kumwe na Kristo hari umucyo, n’ibyiringiro bitangaje.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza