Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese Imana yakwitaho bingana gute?
Ese Imana yakwitaho bingana gute?

Hari inkuru imwe ivuga ku kiganiro inyoni ebyiri zagiranye zibaza impamvu abantu bagira ubwoba. Zari zibereye mu giti zirebana ari nako zireba abagenzi batambuka bihuta banyuranamo bamwe bava hamwe abandi bajya ahandi, inyoni imwe ibaza ngenzi yayo iti” ariko kuki umuntu yuzuye ubwoba n’amakenga?” indi irayisubiza iti” erega wasanga bo badafite Imana data wo mu ijuru nkuko twe tumufite.”

Ushingiye kuri ikigitekerezo kitwereka iki kiganiro hagati yizo nyoni, wakwizera ko igihe utari wamenya ko ufite data wo mu ijuru ugomba guhora wuzuye ubwoba ndetse n’impungenge zidashira ariko ntekereza ko uzi neza ko waremanywe agaciro gakomeye karuta akinyoni niyo zaba zashyizwe hamwe zose.

Iyo usomye ibyanditswe bikugaragariza agaciro inyoni zifite niyo waba ushatse kukabarira mu buryo bw’ubucuruzi ariko Imana ibasha kuzitaho ibihe byose. Yesu yaravuze ati” Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi Matayo 10:29

Niba Imana ibasha kwita kuri izi nyoni bigaragara ko n’agaciro kazo katari hejuru cyane, Imana yakwitaho bingana gute wowe yafashe umwanya ikakurema mu ishusho yayo?, uku niko Bibiliya yavuze” Ndetse n’umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi.” Luka 12:7

Umubyeyi wawe wo mu ijuru akwitaho kandi aragukunda, niba azi neza n’umubare w’umusatsi wawe, yabura ate kumenya ibyo ukeneye? Yesu Kristo yarebye inyoni zo mu kirere maze aravuga ati” murebe inyoni zo mu kirere, ntizibiba, ntizisarura ntizigira n’ibigega ariko data wo mu ijuru arazigaburira” niba data wo mu ijuru abasha kugaburira inyoni zo mu kirere, wowe umwana we akunda cyane yakugaburira bingana gute? Erega uri uwagaciro gakomeye mu maso y’Imana.

Ubwo bimeze bityo, ntukwiye kugira ubwoba ngo wiganyire wibaza ngo ejo nzarya iki?,nzanywa iki? Nzambara iki? Kuko so wo mu ijuru azi ibyo ukeneye byose (Matayo 6:31-32)

Niba wajyaga wiheba, ugahangayika, iki nicyo gihe cyo guhanga amaso kuri so wo mu ijuru, kuko niba abasha guhaza inyoni zo mu kirere ntazabura kuguhaza kukowowe uri umwana we akunda, uri inshuti ye kandi witiriwe izina rye!

Witinya ahubwo ukomeze guhora witeguye kumva ijwi rikubwira riti” none ntutinye kuko urusha agaciro ibishwi byinshi.” Matayo 10:31

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza