Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese isengesho ryawe rihagaze rite?
Ese isengesho ryawe rihagaze rite?

Gusenga ni umuyoboro mwiza w’abakristo kuko ari bwo buryo Imana yabashyiriyeho ngo babashe kuganira nayo.

Gusenga nubwo Yesu yabyigishije abigishwa ariko ntibifite umurongo uhamye kuko umuntu wese ashobora kubikora uko Umwuka muyoboye.

Ntibitangaje kuko Yesu yavuze ko hari ibyo Umwuka azadusobanurira naza, ntabwo azadushoboza gusa gukurikiza ibyo Yesu yasize avuze, ahubwo atwigisha n’ibindi byinshi.

Ubundi umuntu usenga yagombye kuba yabiteguye, akabitekerezaho bihagije kugira ngo aze gutamba igitambo kizima, cyera, kandi kikaza gushimwa n’Imana yo mu ijuru.

Niba gusenga ari ukuganira n’Imana, kandi no mubuzima busanzwe ntiwaganira n’umuntu murebana nabi, bigusaba kubanza gushaka umwuka mwiza hagati yanyu cyane noneho iyo ari wowe umukeneye.

Iyi niyo mpamvu natwe mu buzima bwacu bwa Gikristo, mbere yo kwegera Imana, yego ni Data ariko twagombye kubanza kureba neza niba nta nzitizi ziri buze kubamo. Gusa ikiza ni uko Imana ireba mu mutima ikamenya ibyo twibwira ninayo mpamvu ntaho twabasha kuyihisha.

“Niwe ubumba imitima yabo bose, Akitegereza imirimo yabo yose.” Zaburi 33:15

Imisengere yawe yagakwiye kugendana n’uko uri. Ushobora kwigira ku bandi uburyo bwo gusenga, ariko ntubagire ikitegererezo cyawe mu isengesho. Si byiza kwigana isengesho ry’undi muntu.

Ntibikwiye kwihatira gukora ibyo abandi bantu bakora, kandi wumva umutima wawe utabibohokeye. Ntukihatire kwigana isengesho wumvanye undi muntu. Si ngombwa guhora usubiramo isengesho uko waryigishijwe.

Abenshi bababazwa n’uko badasa n’abandi. Akenshi usanga bishimira gukurikiza imihango cyangwa amategeko y’abantu aho gukurikira ubuyobozi bw’Umwuka Wera. Nyamara iyo dukurikiza amategeko y’umuntu, tuba tumushimisha, ariko iyo duteye intambwe mu kwizera tugakurikiza ugushaka kw’Imana, tuba tuyishimisha.

Ntukababazwe n’uko udasenga nka runaka cyangwa udasenga isengesho rireshya n’irya runaka. Mu gusenga, ntukazajye wibanda ku kintu kuko abandi bantu ari cyo bakunda kwibandaho.

Jya ureka Umwuka w’Imana akuyobore aho ashaka. Ukwiye kubwira Imana uko uri, ukayiyereka uwo uri we; utigana abandi.

Ntukicire urubanza kubera ko utavuze ibyo abandi bamenyereye kuvuga mu isengesho. Bibiliya iravuga iti, “Niwe ubumba imitima yabo bose, Akitegereza imirimo yabo yose.” Zaburi 33:15.

Imitima y’abantu ntihuye, jya wereka Imana umutima wawe, aho kuyiryarya mu rwego rwo gushimisha abandi. Mbere yo gusenga ujye ugenzura umutima wawe ubundi uyibwize ukuri, haba muntege nke zawe ndetse no mu bindi uyifuzamo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza