Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese koko inkomoko y’ibyaha byacu twese ni kuri Adam na (...)
Ese koko inkomoko y’ibyaha byacu twese ni kuri Adam na Eva?

Iyo usomye Bibiliya mu gitabo cy’itangiriro cyane mu bice byaho 3, ubona ukuntu Adamu na Eva bamaze gukora icyaha, bahise batandukana n’Imana. Inzoka imaze gushuka Eva na Adamu akamwumvira, icyaha cyahise kiba umurage, ku bandi bose bakurikiye. Uhereye uwo munsi, umuntu wese avukana kamere yacyo, akayibana, kandi avuka akatishije na tike yo gusubirayo vuba (gupfa) bitewe n’icyaha na none.

Bibiliya ntibica ku ruhande, ivuga yeruye ko ibyaha turimo n’ingaruka zabyo, byazanywe na Adamu. Ni uruhererekane rw’umuntu wa mbere Imana yaremye, agakora icyaha, abantu bose bari ku isi bagomba kuba muri izo ngaruka. ‘’uko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.’’ Abaroma 5:12

Burya nk’uko hari ibigaragara tuvoma ku babyeyi bacu batubyara, wenda umwana akagira nk’imico y’abamubyara, niko umuntu wese yavomye icyaha kwa Adamu. Yakoze icyaha, hashize igihe kirekire, ariko uvutse uyu munsi avukana uwo murage mubi w’icyaha.

Iyo usomye Bibiliya, ubona ko Adamu na Eva baremwe mu ishusho y’Imana. Ariko bamaze gukora icyaha, ako gusa n’Imana kavaho, barandura, ari nacyo natwe cyadukurikiranye. Dawidi yigeze avuga ngo mu byaha niho mama yambyariye, Zaburi 51:5.

Aho wavukira hose, ubuzima wabamo bwose, bwaba bwiza cyangwa bubi, muri wowe harimo kamere y’icyaha ukomora kuri Adamu. Kuvukira mu byaha bihamya rya jambo rivuga ngo kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana. Abaroma 3:23

Mbese nakora iki ngo niyambure iyi kamere y’icyaha nkomora kuri Adamu?

Imana ishimwe kuko itahisemo ko duhera muri ubu bubata bw’icyaha, ikadutegurira amahirwe ya kabiri, ikohereza Kristo ngo atubere incungu y’ibyaha byacu. ‘’Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri.’’ Abefeso 1:7

Mu bihe bya mbere, abatubanjirije bagerageje iby’ibitambo ariko ntibyabashije gukiza umwana w’umuntu icyaha. Niyo mpamvu twari dukeneye umutambyi uruta abandi utarigeze akora icyaha, mbese Imana yasanze nta wundi wabishobora, ihitamo kwiyizira, inyura inzira ikomeye ngo iturokore.

Imana yatanze umuti w’indwara yokamye isi yose yitwa icyaha, izana umuti witwa amaraso y’umwana wayo, ihitamo ko uzizera icyo gitambo wese azakizwa iyo ndwara.

Nakwibutsaga ko muri wowe harimo kamere y’icyaha, ariko wemereye Yesu yagukiza, kuko icyaha cyazanywe n’umuntu wa mbere ari we Adamu, Imana yahisemo kugikirisha n’ubundi umuntu umwe wa kabiri, ari we Yesu Kristo. Bibiliya iravuga ngo abamwemeye bose, bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana, Yohana 1:12. Imana iguhe umugisha!!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza