Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese koko iterambere risubiza inyuma gukorera (...)
Ese koko iterambere risubiza inyuma gukorera Imana?

Mu bihugu byinshi byateye imbere usanga mu Mwuka abenshi basubira inyuma kubera ko usanga kwikubira n’ubusambo ari byo bikunda kuyobora abantu benshi ariko si ko biri ku bantu bose.

Uhisemo kuyoborwa n’ubutunzi akenshi bikuyobora kugusubira inyuma mu Mwuka, ugasanga ubaye imbata y’ubutunzi ukibagirwa ko waremewe kuyoborwa no kugengwa n’Imana kugira ngo uzagere mu bugingo bw’iteka ryose.

Si ibyo gusa kandi,ahubwo binagutera kwibagirwa aho wavuye,impamvu wahoze aho wari uri, aho uri kujya ndetse bigatuma utita ku iherezo ryawe. Iyo bimeze bityo usanga wibera mu buzima budafite intego n’ibyiringiro. Nyamara umwanditsi w’igitabo cy’Umubwiriza igice cya mbere,umurongo wa cumi na kane yaravuze[Umubwiriza 1:14] ati ”Nabonye imirimo yose ikorerwa munsi y’ijuru, kandi mbona byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga." Yavuze ibyo kuko yari amaze kubona ko ikintu cyose kitarimo ugushaka kw’Imana ari ubusa.

Imana ntago yigeze itegura ko dukwiye kubaho mu buzima bw’ubusa,niyo mpamvu dukwiye kuyifungurira imitima yacu,ibitekerezo byacu kandi tugahora dushaka Kristo kugira ngo tutabaho ku bwacu ahubwo tubeho ku bwe. Niba waramaze kwakira Yesu, ujye unyurwa n’ibyo ufite kandi ubishimire Imana yo yabiguhaye ariko ntiwemere kuyoborwa na byo ahubwo wemerere Yesu akubere urufatiro rw’ubuzima bwawe kandi ntukibagirwe ibi “Nta mugaragu ucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n’ubutunzi.” - Luka 16:13

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza