Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese koko mu Itorero hakwiye kuba ah’abafite ibibazo (...)
Ese koko mu Itorero hakwiye kuba ah’abafite ibibazo gusa?

Hari uwavuze ati "ntekereza ko abajya mu itorero aba ari ukugira ngo babone aho bihisha bahunze ibibazo. Aho kugira ngo bahangane nabyo, bakajya kwiyicarira bategereje ko Imana ari yo izabicyemura. Nyamara Imana na yo ugasanga irabihoreye cyane cyane ko nta muntu twigeze twumva yakemuriye ikibazo" Ese nawe ubyumva nk’uko uyu muntu yabitekereje?

Abaye ariko ubyemera sinabura kukubwira ko waba warabifashe mu buryo bupfuye pe! Nonese ugeze mu kibazo cy’uburwayi bukomeye, ubukene ndetse n’urupfu, udashobora kubikemura wabyifatamo gute? Nibyo twese tubicamo ariko se icyaba kiza ni uko wabinyuramo utari kumwe n’Imana cyangwa icya kubera kiza ni ukubinyuramo uri kumwe n’Imana?

Umuntu wese wumva ko yihagije ashobora kwikorera byose, aba rwose yubakiye ku musenyi kuko ni nk’aho aba ahakana ko Imana ibaho. Bishatse kuvuga ko we Imana aba yumva ari ibitekerezo gusa n’abayikurikiye bibeshye ariko si ko bimeze. Imana ni yo yaremye ibyo tubona n’ibyo tutabona.

Iyo ushidikanya ku Mana ukwiye kwibaza kugupfa no kuzuka kwa Yesu Kristo, waje ari Imana yambaye umubiri akava mu ijuru agira ngo atugire umuryango umwe no kutubabarira ibyaha byacu byose iteka ryose. Niba ushaka kureba uko Imana isa, ukwiye kureba no kumenya Yesu Kristo. Bibiliya iravuga iti "Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w’ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije"- Yohana 1:18.

Ntiwemerere umutima wawe ko ugushuka ngo ugutandukanye na Yesu; Imana yarakuremye kandi iragukunda, ubugingo bwawe ntibuzigera bwuzura igihe cyose butayobowe na yo. ”Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu"- Yohana 1:4

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza