Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese koko mubihe bikomeye Imana ntiba iri kumwe (...)
Ese koko mubihe bikomeye Imana ntiba iri kumwe natwe?

“Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.”Zaburi 46: 2

Mu buzima duhuran’ibyago,intambara n’amakuba bikatugora cyane kuburyo hari nubwo dutekereza ko Imana yadutaye cyangwa yatwabagiwe ariko ijambo ry’Imana rigaragaza ko nta na rimwe Imana izigera ireka abantu bose bayubaha.

Kuba Ijambo ryayo rivuga ko ariyo buhungiro bwacu ntibisobanura ko ibyago bidashobora kutugeraho ahubwo bizatugeraho ariko idukize muri byo byose kuko Ijambo ry’Imana rivuga ngo “Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, Ariko Uwiteka amukiza muri byose.”Zaburi 34:20

Nubwo rero ibyago n’amakuba bigera k’umukiranutsi,Imana ikomeza kumuheramo amahoro no gukomera igihe cyose akomeje kwizera kwe mu mana.

Pawulo yaranditse aravuga ngo” Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye,turarenganywa ariko ntiduhanwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose. Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu.”2 Abakorinto 4:8-10, ibi bigaragaza ugukomera kw’Imana iri mu bizera nyakuri kuko ari Imana itagira icyo inanirwa,irakomeye kuruta ikibazo icyari cyo cyose wahura nacyo mu buzima.

Yesu Kristo yabwiye amagambo ahumuriza abazamwizera bose ati”Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe So atabizi,ndetse n’imisatsi yo ku mutwe yanyu irabazwe yose.Nuko rero ntimutinye,kuko muruta ibishwi byinshi.”Matayo 10:29

Ibi byose bigaragaza agaciro Imana iha abantu bose,niba ishobora no kumenya umusatsi wawe ni gute yananirwa kwita ku buzima bwawe bwose iguha ibyo ukeneye mu buryo butashoborwa n’undi muntu kuko yon i Imana ishoborabyose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza