Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese koko Yesu Kristo azagaruka?
Ese koko Yesu Kristo azagaruka?

Nyuma y’iminsi mirongo ine (40) Yesu azutse, yiyeretse abigishwa be maze abajyana ku musozi wa Elayono, bageze kuri uwo musozi Yesu Kristo yakuwe muri bo azamurwa mu ijuru arengera mu bicu abigishwa be bamureba.

Birumvikana ko bitaribyoroshye kugira ngo bemere ibibabayeho kandi bari bizeye ko bongeye kuba na Yesu Kristo nyuma y’urupfu rwe, batekerezaga ko bagiye kongera gukorana umurimo w’ivugabutumwa bwiza mu isi ariko abasiga aho arigendera. Icyakora bari bafite isezerano ko batazasigara bonyine kuko Yesu Kristo yari yarabasezeranije ko azaboherereza umwuka wera akaza kuba muri bo.

Igihe bibazaga ibibaye kuri uriya musozi wa Elayono Yesu yarabasizeho, babonekewe n’abagabo babiri bambaye imyenda yera de (Abamalayika), babaza intumwa za Yesu Kristo bati”Yemwe bagabo b’i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.” Ibyakozwe n’Intumwa 1:11

Mu by’ukuri aba bamarayika nta kidasanzwe bari babwiye ziriya ntumwa ahubwo bari baje gushimangira ibyo Yesu Kristo yahoraga abwira intumwa ko nyuma yo gupfa kwe azajya kwa se mu ijuru akazagaruka mu isi aje gutwara abamwizeye bagakora ibyo yabategetse byose.

Yesu yatanze isezerano ko azagaruka ari mu bwiza bwe n’icyubahiro ndetse no guca imanza ku bazima n’abapfuye kugira ngo azabone uko yimana ikuzo ubwami butazashira.

Uhore witeguye kuko araza vuba ntazatinda kandi ntawuzi umunsi n’isaha azagarukiraho keretse Imana data, ubwo rero iki ni cyo gihe cyo kumwitegura.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza