Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese koko Yesu niwe nzira yonyine yangeza mu ijuru?
Ese koko Yesu niwe nzira yonyine yangeza mu ijuru?

Hari ibibazo byinshi abantu bibaza, rimwe na rimwe bigashingira ku myemerere y’amadini n’amatorero igenda itandukana, cyangwa se na bamwe mu bayoboke bayo bakaba hari ibyo bemera ariko batabasha kubisobanurira ubibabajije. Bene iyi myemerere hari ubwo ishingira k’uwatangije idini runaka, agahitamo kuriha umurongo runaka bitewe n’icyo yifuza.

Aha hari ikibazo kimwe twibajije kibaza ngo ‘’ Ese koko Yesu niwe nzira yonyine yangeza mu ijuru?’’ Mu gusubiza iki kibazo turifashisha Bibiliya.

Mu by’ukuri iyo usomye Bibiliya, uretse wenda k’uwaba atayemera cyangwa se ayumva ukundi, ariko hari amagambo usoma ukabona neza ko inzira imwe rukumbi dufite ubu, izina dufite ubu tubasha gukirizwamo tugahinduka abana b’Imana. Yesu ubwe yarivugiye ngo ‘’ni jye nzira, n’ukuri n’ubugingo ntawe ujya kwa Data ntamujyanye.’’ Yohana 14:6

Ndagira ngo hano twumve ikintu kimwe, nta bwo Yesu ari imwe mu nzira nyinshi zijya mu ijuru, oya, ahubwo niwe nzira nka yo yonyine. Nta wundi, yaba azwi n’abantu benshi, yaba yemerwa n’imbaga nyamwinshi, yaba afite ubumenyi bwihariye, yaba afite kwera kwinshi, ntibyamubera uburyo bwo kunyurwaho cyangwa kugenda adaciye inzira imwe yaharuwe ni kuri Yesu, ukabona kugera kuri Data ( Imana).

Reka turebe impamvu Yesu ari we nzira yonye ibasha kutugeza mu ijuru:

1. Yesu niwe watoranyijwe n’Imana kutubera Umukiza. Bibiliya iravuga ngo ‘’Nimumwegere niwe Buye rizima ryanzwe n’abantu ariko ku Mana ryaratoranijwe’’ 1 Petro 2:4 ( Mbese yarabitorewe).

2. Yesu ni we wenyine wavuye mu ijuru kandi akaza gusubirayo . ‘’Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru keretse Umwana w’umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi’’ Yohana 3:13

3. Ni we muntu wenyine wabashije kubaho ubuzima bukiranuka, nta ntege nke z’icyaha zamuranze. ‘’Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse y’uko atigeze akora icyaha.’’ Abaheburayo 4:15

4. Niwe gitambo cyonyine cy’ibyaha. ‘’Uwo niwe mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose.’’ 1 Yohana 2:2

Uretse ibi iyo ukomeje gusoma ijambo ry’Imana ubona ko Yesu ari irembo ry’intama, yabashije guhuza amategeko n’ibyahanuwe. Yatsinze urupfu. Hari naho Bibiliya yerura ikavuga ko ari we muhuza wacu n’Imana. ‘’Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho umuhuza umwe w’Imana n’abantu, nawe ni umuntu, ari we Yesu Kristo. 1 Timoteyo 2:5

Uyu niwe Imana yashyize hejuru imuha izina risumba ayandi mazina , Abafilipi 2:9, ni we mutsima w’ubugingo, niwe kuzuka, umwizera ntazarimbuka ahubwo ahabwa uugingo buhoraho. Yesu afite ingingo nyinshi zimuhamiriza gutsindira iri soko ryo kutugeza mu ijuru. Ni nde wundi ufite ibigwi nk’iby’uyu mwami? Ntawe, ni Yesu wenyine.

Bibiliya iravuga ngo kuko nta rindi zina munsi y’ijuru, abantu baherewemo gukizwa atari irya Yesu Kristo. Ibyakozwe n’intumwa 4:12

Mbese ubugingo buhoraho mu ijuru wabasha kubugeraho gusa ri uko uciye mu nzira iboneye ariyo Yesu Kristo. ‘’Ubu nibwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.’’ Yohana 17:3

Tugomba kwizera Kristo wavuye mu ijuru, akaza mu isi, akavukira mu mugore, akajya ku musaraba, agapfa kubera ibyaha byacu ngo atubere impongano y’ibyaha byacu, hanyuma akazuka ubu akaba ari muzima. Iryo niryo pfundo ry’ubutumwa bwiza.

Nshuti Yesu niwe nzira yonyine ijya mu ijuru nk’uko ibyanditswe byera bibihamya. Niba utaramwizer, ngwino nawe aracyagutegereje ngo umwizere, aguhe ubugingo buhoraho. Imana iguhe umugisha, amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Willy kuwa 17-03-2016 saa 14:55
 

Iri nijambo kandi nukuri kwijambo yesu yarivugiye ati muzamenya ukuri Kandi ukuri kuzababatura

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza