Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese kwizera gusa birahagije ngo ubone agakiza?
Ese kwizera gusa birahagije ngo ubone agakiza?

Igihe cyose utekereza kubijyanye n’agakiza, ni ngombwa ko wibaza uburyo bwo kwakira agakiza neza kandi nyabyo. Abenshi bazakubwira ko bizeye Yesu Kristo bagakizwa ariko burya hari indi ntambwe yuzuzanya no kwizera Yesu. Iyo ntambwe ni ukwizera gufite imirimo. Ibi bishatse kuvuga ko kwizera nyako muri Kristo Yesu aribwo uzashobora gukora imirimo myiza.

Ikibazo cyo kwizera byonyine cyangwa kwizera guherekejwe n’imirimo kiragorana kubera imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya, idashobora guhuzwa. Gereranya nawe Abaroma 3:28, 5:1 n’Abagalatiya 3:24 na Yakobo 2:24. Bamwe babona itandukaniro hagati ya Pawulo (agakiza kazanwa no kwizera byonyine) na Yakobo (agakiza kazanwa no kwizera guherekejwe n’imirimo). Pawulo avuga nk’ihame ko gutsindishirizwa kuzanwa no kwizera byonyine (Abefeso 2:8-9), mu gihe Yakobo ashaka kuvuga ko gutsindishirizwa kuzanwa no kwizera guherekejwe n’imirimo. Mu gusubiza iki kibazo cyumvikana, bagomba kubanza gusesengura ibyo Yakobo ashaka kuvuga. Yakobo ahakana ko umuntu adashobora kugira kwizera kudafite imirimo myiza (Yakobo 2:17-18). Yakobo ashimangira ko kwizera nyako muri Kristo kuzazana impinduka mu buzima n’imirimo myiza (Yakobo 2:20-26). Yakobo ntabwo avuga ko gutsindishirizwa kuzanwa no kwizera guherekejwe n’imirimo, ahubwo ko umunntu watsindishirijwe by’ukuri no kwizera, azagira imirimo myiza mu buzima bwe. Iyo umuntu avuga ko ari umwizera, ariko akaba adafite imirimo myiza mu buzima bwe, icyo gihe ashobora kuba nta kwizera nyako afite muri Kristo (Yakobo 2:14, 17, 20, 26).

Pawulo nawe nibyo avuga mu nyandiko ze. Imbuto nziza abizera bagomba kwera mu buzima bwabo, zigaragara mu Abagalatiya 5:22-23. Nyuma yo kumenyeshwa ko twakijijwe no kwizera, atari ku bw’imirimo (Abefeso 2:8-9), Pawulo aratumenyesha ko twaremewe gukora imirimo myiza (Abefeso 2:10). Ni nako Pawulo yifuza ko ubuzima buhinduka nkuko Yakobo abivuga: “Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba abaye icyaremwe gishya; ibya kera biba bishize. Byose biba bihindutse bishya” (2 Abakorinto 5:17). Yakobo na Pawulo ntibanyuranya mu nyigisho zabo, zerekeye agakiza. Basobanura icyo kibazo kimwe, mu buryo butandukanye. Pawulo ashimangira ko gutsindishirizwa kuzanwa no kwizera byonyine, mu gihe Yakobo we ashimangira ko kwizera nyako muri Kristo Yesu kubyara imirimo myiza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza