Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese mfite Imyitwarire myiza mu mikorere yanjye?
Ese mfite Imyitwarire myiza mu mikorere yanjye?

Akenshi twibaza niba koko imyitwarire yacu ari myiza kandi tukibaza niba ibyo dukora bishimisha abantu ndetse bigahesha n’Imana ikuzo.

Umuntu witwara neza aba ameze ate?

“Hari umuntu w’umunyamwete mu byo akora ubonye?.Bene uwo azaba imbere ku mwami, Ntazakorera abagufi”—Imigani 22:29.

Umuntu witwara neza, ni wa wundi ukora neza ibyo asabwa haba mu muryango, ku ishuri cyangwa mu gace abamo. Aba azi ko azaryozwa ibyo akora. Ku bw’ibyo, iyo akoze ikosa, araryemera kandi akiyemeza kwikosora.

Umuntu witwara neza akoresha neza ubuhanga bwe. Ibyo bituma yubahwa cyane, agafatwa nk’umuntu mukuru kandi agahabwa umudendezo n’inshingano ziyubashye.

Umuntu witwara neza yumva hari icyo yagezeho, akumva afite agaciro, ibyo bigatuma arushaho kwigirira icyizere. Akenshi umuntu witwara neza agira ubuntu kandi akagira incuti nziza.

Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we”-Abagalatiya 6:4.

Ariko se nigute nakwitwara neza?

Ushobora kugira ibyo uhindura ukarushaho kugira imico myiza no kuvugwa neza.Ibyo bikubiye mu kitwa kwambara umuntu mushya bivuze ko tugomba guhinduka tugakora ibishimisha umuremyi wacu.

“mukambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri nk’uko Imana yabishatse "- Abefeso 4:24.

Muvandimwe nyuma yo gusoma hari icyo waba ugiye guhindura ku buzima bwawe? Wicika Intege kandi Humura Imana izabigufashamo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza