Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese nawe bagutangira ubuhamya bwiza muri iyi (...)
Ese nawe bagutangira ubuhamya bwiza muri iyi minsi?

”Bene Data, nanjye nzi neza ibyanyu yuko mwuzuye ingeso nziza, mwuzuye n’ubwenge bwose mukaba mwashobora no guhugurana“- Abaroma 15:14

Iyo umuntu asuye abavandimwe be, ariko akaba atazi neza aho batuye, yifashisha abandi bakamuyobora. Iyo ari kurangisha agenda agerageza gushushanya uko uwo muntu asuye ameze, ibyo akora, itorero asengeramo nibura kugira ngo yumve ko bamenya uwo ari we. Ni kenshi usanga abantu baziranye , ariko nta we uzi izina ry’ undi; ugasanga murabana ariko umuzi kubera ko uzi ko ari umwalimu, umupasitoro, umudiyakoni, n’izindi nzego z’imirimo itandukanye abantu bakora.

Pawulo yandikira Abaroma agira ati "Nzi neza ibyanyu ko mwuzuye ingeso nziza" ntabwo yari yarasuye abakristu b’ I Roma nkuko yagiye abikora ahandi. Ariko hano arahamya ko abazi nk’abantu bakuze mu by’ umwuka n’ imibanire yabo ikaba ari myiza. Kuba azi ko ari bakuru byatumye ababwiza ukuri kose. Yabibukije iby’umurimo mwiza yabwiwe n’ umwami, wo kuvuga ubutumwa mu mahanga. Ibyo kandi bimuteye umunezero (Abaroma 15:17).

Mbese wowe uyu munsi ufite icyo wakoze mu murimo w’ Imana ku buryo wabiratira abandi? Pawulo yavuze ko nta kindi kintu afite cyo kwirata uretse Kristo.”Sinzatinyuka kugira icyo mvuga, keretse icyo nakoreshejwe na Kristo ngo abanyamahanga bumvire Imana“ - Abaroma 15:18. Yagiye mu murimo w’ Imana atagamije kwishakira imibereho. Yari afite intego yo kugeza ubutumwa ahantu hose bwari butaragera "Yampaye amagambo n’imirimo, n’imbaraga z’ibimenyetso bikomeye, n’ibitangaza n’imbaraga z’Umwuka Wera. Ibyo byatumye nsohoza ubutumwa bwiza bwa Kristo, uhereye i Yerusalemu, ukazenguruka ukagera muri Iluriko"- Abaroma 15:19

Ntibitangaje rero ko umuntu nk’ uyu Kristo amuha ibyangombwa byo kumufasha gusohoza ibyo yamutumye. Bene izi mpano akenshi tujya tuzisaba ntituzibone kuko tuba tugamije kuzikoresha mu kwikuza ubwacu. Niba ufite inyota yo kwagura ubwami bw’ Imana, rondora ibyo bikoresho byahawe Pawulo, urebe niba nawe warabihawe, ibyo usanga ubura uhere none ubisabe. Fata icyemezo cyo guharanira kugira ubuhamya bwiza , no kwera imbuto zikwiriye abihannye none n’iteka ryose

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza