Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese ni iki kitumenyesha ko ibihe byanyuma byegereje (...)
Ese ni iki kitumenyesha ko ibihe byanyuma byegereje ?

Igisubizo : Matayo 24: 5-8 « Kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati: “nijye Kristo”, bazayobya benshi, muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza. Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe. Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.

Ahantu henshi mujya mwumva ibiza, impanuka za hato na hato zihitana abatari bake nk’izo tumaze iminsi twunva hano mu Rwanda, intambara mu duce dutandunye tw’isi cyane izibasiye igihugu cya Isirayeli nka kimwe mu bimenyetso simusiga kigaragaza ko ibihe bya nyuma biri biri bugufi. Ariko n’ubwo ibi byose birimo kugenda bibaho; si byo byonyine washingiraho uvuga ko koko ibihe byanyuma bigeze. Intumwa Pawulo yagaraje neza ko mu minsi ya nyuma inyigisho zipfuye (ziyobya) ziziyongera. « Umwuka avuga neza yeruye ko ngo mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni».

Kandi mu minsi y’imperuka hazaba ibihe birushya, abantu baza bikunda, bakunda impiya, bibona, bagambanirana n’ibindi (2 Timoteyo 3:1-5).

Luka 21:36 “Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose ku girango mubone kurokoka ibyo byose byanda kubaho…”.

Hamwe n’ibi bimenyetso byose, nk’abakrito tugomba gushishoza tukamenya ubwenge ku bijyanye no kwitondera ibihe nk’ibi byanyuma kugira ngo tutazatungurwa no kugaruka kwa Kristo dore ko azaza atunguranye nk’umujura ( Ibyahishuwe 3:3) mwirinda kugira ngo hatagira ubayobya ( Matayo 24:4).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Turikumana Emmanuel kuwa 5-02-2015 saa 07:28
 

ikimazekugaragarira abantu batuye iyisi nuko ibyahanuwe bimwemuribyo bimazegusohora tukabibona namaso bivuzazasanga urihe?eko nibitarasohora birihafi gusohora rero inama nagira abatuye iyisi nuko twaguma kumwamiwacu Yesu kugirango naza atazadutungura doreko naza azatungurana mbese nagutungura

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza