Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese ni ngombwa kuvuka ubwa kabiri?
Ese ni ngombwa kuvuka ubwa kabiri?

Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri , atabasha kubona ubwami bw’Imana”Yohana 3:3

Iyo uvuze kuvuka ubwa kabiri , si benshi bahita bumva icyo bisobanuye . Ubwo Yesu Kristo yaganiraga n’umwe mubafarisayo witwaga Nikodemu, yamubwiye neza ko iyo umuntu ataravuka ubwa kabiri atabasha kubona ubwami bw’Imana.

Kuvuka ubwa kabiri ni iki? asobanura icyo bivuze; Yesu yagize ati “ Ni ukuri , ni ukuri , ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana”

Iyo uvutse ku bw’umubiri ntiwigere uvuka ku bw’umwuka, ukura uri mu mubiri, ugakora ibyo kamere yifuza, ukera imbuto za kamere _Abagalatiya 5: 19-21.Mu gihe iyo wavutse ubwa kabiri uyoborwa n’umwuka, bityo ukabasha kunesha imirimo ya kamere. “..Muyoborwe n’umwuka” kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira”

None se umuntu utarigeze agera ahantu ngo amenye inzira ijyayo, yajya imbere y’abandi akabayobora yo ate?

Ese wowe wigenzuye ntushobora gusanga uri umunyedini mwiza ariko ukaba utarigeze wakira agakiza?

Imana Data wa twese yatanze umwana wayo, kugira ngo abantu bose babone agakiza. Yohana 3:16 “ Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” Icyo nicyo gisubizo, aha ni naho honyine agakiza kabonerwa.Ni muri Kristo Yesu. Bivuze ko udafite Yesu Kristo muri we nta gakiza aba afite. Ariko abamwizeye bose yabahaye ubushobizi bwo kuvuka ubwa kabiri , bagahinduka abana b’Imana.

Niba wari utaramwakira bikore none, kandi guhera ubwo ubitangemo ubuhamya. Kuko , Abaroma 10:10 “Umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka , akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza