Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese ni ubuhe buryo bwiza bwo gusenga Imana ?
Ese ni ubuhe buryo bwiza bwo gusenga Imana ?

Ese ni ngombwa gusenga uhagaze, wicaye, cyangwa upfukamye ? Ese twasenga tubumbuye ibiganza, bibumbye, cyangwa tubizamuriye Imana ? Ese mu gihe turimo dusenga ni ngombwa ko twajya duhumiriza amaso yacu ? Ese tugomba gusenga gusenga mu gitondo uko tubyutse cyangwa ni mugoroba tugiye kuryama ? Ese hari amagambo yihariye dukwiye gukoresha tuvuga igihe turigusenga ? Ni gute twatangira mo amasengesho ? Ni uburyo bwiza bwo gusoza isengesho ? Ibi bibazo n’ibindi tutagaragaje ni kenshi usanga hari abatari bake bakunda kubyiza ku bijyanye n’imisengere. Ni ubuhe buryo buboneye bwo gusenga ? Ese ibi byose tuvuze haruguru hari umumaro byatugirira ?

Inshuro nyinshi, amasengesho afatwa nk’aho hari uburo runaka bwagenenwe budahinduka umuntu yakoresha igihe asenga. Hari n’abantu batekereza ko batavuze ibintu byiza, cyangwa badasenze bari ahantu heza Imana idashobora kubumva kuburyo isubiza amasengesho yabo. Ariko ibi bihabanye na Bibiliya. Imana ntisubiza amasengesho yacu igendeye ku gihe dusengeye, uburyo dusenga tumeze, aho twasengeye cyangwa n’amagambo tuba twakoresheje. Muri 1 Yohana 5 :14-15 « Kandi icyo ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye : ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye cyose, tuzi n’uko duhawe icyo tumusabye ». Yohana 14 :13-14 havuga ngo « Kandi icyo muzasaba mw’izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagokora.

Hanyuma, ni ubuhe buryo bwiza bwo gusenga ? Abafilipi 4 :6-7 « Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu ».

Imana izasubiza amasengesho yacu yose kubw’imabazi n’urukundo izagirira imitima yacu imetse, iyishima kandi iyiciriye bugufi. Uburyo bwiza bwo gusenga ni ugufungurira Imana imitima yacu, tukiyeza kandi tukayitunganira mbere y’uko dutangira isengesho kuko Yo ituzi cyane kuruta uko twiyizi. Imana yishimira ikiri imbere mu mitima yacu kuruta amagambo meza dushoshora kuyibwira igihe dusenga. Dore “uburyo” Bibilya itwereka dukwiye gusenga mo Imana. Matayo 6 :9-13 « Nuko nimusenga mutya muti “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru. Uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi.

Nujya gutangira isengesho mbere na mbere ukwiye kumva ko Imana ugiye gusengsa ishoboye byose kandi ukayigirira icyizere mu byo ugiye kuyibwira cyangwa ugiye kuyisaba byose. Ni byiza kandi ko mu gihe dusenga dukwiye gukoresha amagambo yacu bwite tutagendeye ku buryo abandi bacuga basenga cyane ko ibyo dusaba tuba tubyisabira twe ubwacu.

Uburyo bwiza bwo gusenga, ni ukwegurira imitima yacu Imana. Ibindi nko gusenga twicaye, duhagaze, turi munsengero, mu rugo, mu gitondo, ni mugoroba dufunguye ibiganza cyangwa bifunze, biza byabanjirijwe n’uko mbere na mbere imitima yacu tuba twayeguriye Imana mbere yo gutangira isengesho. Ugusenga kwiza ni ugusenga turi ahantu haboneye hadufasha gushyikirana nayo neza nta kiturogoya.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 11 KURI IY'INKURU

Muhoza kuwa 12-06-2017 saa 02:32
 

Mwaramutse..?nange numva uburyo bwiza bwo gusenga ari ukwicisha bugufi ugahereza ubutware n’ubushobozi Imana.ubundi ugasaba bijyanye nuko Imana Ishaka then ukabinuza muri Christo Yesu.Wamaze no kwihana Ibyaha.Murakze

NDAYIZEYEJ-JONAS kuwa 20-02-2017 saa 16:39
 

UGUSENGANIKWIZA,NIKWOBUZIMA.NIKWIBEREHO

Daniel kuwa 21-05-2016 saa 12:25
 

Gusenga bigira umumaro iyo umuntu asenganye umwete ningombwa rero gusenga dusengesha umwuka iteka.

UWERA CLENIE kuwa 27-04-2016 saa 04:59
 

GUSENGA NYAKO NI UGUSENGA WICISHIJE BUGUFI KANDI UKIZERA KO IMANA USENGA IKUMVA KANDI YITEGUYE KUGUSUBIZA.

mugenzi anastase kuwa 26-03-2015 saa 05:40
 

bibiriya ivuga neza ko gusenga kumunyabyaha arikizira kuwiteka mubwire abantu kwihana ibyaha nogusaba imbabazi kuko nujya gutura ituro ryawe ukibuka ko harti mwene so mufite icyo mupfa uzasige ituro ryawe......ubundi imana yabwiye yosuwa ko abwira abisirayeli bakongera bagakebwa bisobanura kwihana kugirango babone uko bashyikirana nidashobora kubeshya ubwo rero mwidutinya mutubwire kwihana pe

1 | 2 | 3

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza