Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese ntiwaba ushidikanya kubyo Imana ikubwira?
Ese ntiwaba ushidikanya kubyo Imana ikubwira?

Elisa aramubwira ati “Umwaka utaha nk’iki gihe uzaba ukikiye umwana w’umuhungu.” Na we aramusubiza ati “Oya databuja, muntu w’Imana we, wibeshya umuja wawe.” 2Abami 4:16

Muri izi nkuru zigaragara haruguru ni umugore wari utuye i Shunemu kandi akaba umukire. Mu gihe umukozi w’Imana Elisa yahanyuraga baje kumvikana n’umugabo we kujya bamwakira bigera naho bamuha icyuma cyo hejuru akajya acumbikamo.

Elisa amaze gukorwa ku mutima n’iyo neza bamugiriye yagize icyifuzo cyo kubahesha umugisha.

Amaze kumenya ko uyu muryango nta mwana bagira yahise abwira umugore aya magambo ati ‘’Umwaka utaha nk’iki gihe uzaba ukikiye umwana w’umuhungu’’.

Byagoye cyane uyu mugore kubyakira cyane ko n’umugabo we yari ashaje cyane. Yahise abwira Elisa abihakana ati ‘’ oya Databuja, muntu w’Imana wibeshya umuja wawe’’.

Uyu mugore yagize ikibazo gikomeye cyane cyo kutizera kuko icyamujemo mbere ni ukubanza guhakana, akagerekaho no kumvisha Elisa ko amubeshye.

Mu by’ukuri Imana iravuga kuko ntiyarema iminwa iha miliyari z’abantu batuye isi ngo ibure uwo ikoresha ivuga. Ikindi amasezerano yayo ni ukuri bipfa kuba ari yo byavuyeho gusa. Imana ni iyo kwizerwa iyo yavuze no kubikora irabikora.

Hari umuririmbyi witwa Geraldine wavuze ngo ‘’ijambo yivugiye ubwayo irikurikirana imyaka ibihumbi igashirwa ari uko irisohoje’’. Ahubwo ikibazo ni uko hari igihe abantu bayivura itabatumye kuko nabyo bibaho ariko niba ari ijambo yivuye ubwayo ishirwa ari uko risohoye kuko irakiranuka.

Uyu mugore ntiyanagerageje kwizera wenda ngo abitegereze. Umuntu ashobora kuba yifuza ko Imana imukorera ikintu runaka, guhindura ubuzima runaka, gusubizwa ku masengesho umaze igihe wingingingira Imana mu ibanga aho nta numenya ibyawe. Wowe ugerageze kuyizera ibindi ubiyiharire izabikorera kwiyubahisha.

Imana ntibeshya, ibyo ivuze irabikora keretse ubwoba tugira butunaniza kwizera amagambo yayo ariko Imana irakora. Uyu mugore byarangiye abonye umwana w’umuhungu nk’uko Elisa yari yabimubwiye.

Nawe ntiwimike ubwoba ahubwo gerageza kwizera Imana kuko irera mu byo ikora byose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza