Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese nyuma y’urupfu haba iki?
Ese nyuma y’urupfu haba iki?

Hari benshi usanga bari mu rungabangabo bibaza igikurikiraho nyuma y’uko umuntu apfuye. Bamwe batekereza ko umuntu upfuye wese asinzira akazazuka ku munsi w’imperuka agiye gucirwa urubanza hanyuma yaba yarakoze neza akajya mu ijuru, yaba yarakoze nabi akajya mu irimbukiro (ikuzimu).

Hari n’abandi bizera ko iyo abantu bapfuye muri icyo gihe bahita bacirwa urubanza bakoherezwa aho bazaba iteka haba ikuzimu cyangwa mu ijuru. Abandi bemeza ko igihe abantu bapfuye, ubugingo bwabo buhita bwoherezwa by’agateganyo mu ijuru cyangwa i kuzimu, kugira ngo bategereze umuzuko wanyuma, n’urubanza rwa nyuma, hanyuma bakabona kujya aho bagomba kuba ubuzima bwabo bw’iteka. Ariko se, mu by’ukuri, ni iki Bibiliya yo ivuga ku bijyanye na nyuma y’urupfu?

Mbere na mbere, ku bemera Yesu Kristo, Bibiliya itubwira ko, abapfuye bizeye ubugingo bwabo bujya mu ijuru, kubera ko baba barabababiriwe mu gihe bakiraga Krsito nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo (Yohana 3:16, 18, 36). Ku bizera, urupfu ni «Kure y’umubiri no kuzibanira n’Imana iteka» (2 Abakorinto 5:6-8), Abafilipi 1:23). Gusa, iyi mirongo nka 1 Abakorinto 15:50-54 na 1 Abatesalonike 4:13-17 ivuga ko abazaba barapfuye bizeye bazazuka bagahambwa iundi mubiri idapfa.

Ese niba abizeye bazahita bazuka nyuma y’urupfu bakajya kwibanira na Kristo, ni iyihe ntego y’uyu muzuko? Ubundi ubugingo bwabo n’umwuka by’abizera bazahita bajya kubana na Kristo nyuma y’urupfu, umubiri ubora ugume mu gituro usinziriye. Ku muzuko w’abizera, umubiri w’inyuma ubora uzahindurwa mushya, hanyuma uhabwe ubundi bwiza bw’iteka (Ibyahishuwe 21-22).

Icya kabiri, Kubatarakiriye Kristo nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo, urupfu rusobanuro igihano cy’iteka. Nk’uko twabonye aho abizera bazaba, abatizera na bo bazoherezwa mu muziro utazima.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza