Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese ujya ubura amahitamo mu gihe cyo gufata ibyemezo?
Ese ujya ubura amahitamo mu gihe cyo gufata ibyemezo?

"Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye" - Zaburi23:3b

Iyo urigufata ibyemezo ntibivuga ko biba bigomba kuba byo ku mpande zose,ushobora gufata icyemezo ukabona n’ibyiza mu ruhande rwawe nyamara kurundi ruhande abandi babona atari byiza. Niyo mpamvu usanga abantu bamwe batinya gufata ibyemezo batekereza ko atari byo kandi ibyo bituma umuntu agira umunaniro ukabije. Ushobora kuba hari urwego uriho rugusaba ko ufata icyemezo runaka kuba wahera mu mayira abiri,wibaza uti "ese mbikore cyangwa mbireke"?

Iyo utagize umwanya uhagararamo ngo umenye niba urafata icyemezo ku mpamvu runaka, wisanga udandabirana mu buzima bwawe. Bibiliya iravuga ngo "kuko umuntu w’ imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose"- Yakobo 1:8. Ariko nubwo bimeze bityo hari igisubizo wafata igihe wabuze icyemezo : Imana ivuga ko ariyo ituyobora mu nzira ikwiye kubw’ izina ryayo. Uzabasha kuva mu mayira abiri ari uko wemereye Imana kukuyobora inzira itunganye kuko aribwo gushoboza kunesha uwo munaniro ukabije uterwa no kubura icyemezo wafata kugeza ubonye uruhande wahagararamo.

Ushobora kuba waragerageje kubikora, ugasaba Imana kugufasha ahubwo ukabona nibwo bibaye bibi kurushaho. Bigatuma wibaza uti "kuki kumenya ugushaka kw’ Imana bigoye"; Imana ishaka kutuyobora, ishaka ko twamenya ugushaka kwayo kurusha uko twe dutekereza. Ikibazo ni uko dushaka nabi iyo turimo dushaka ugukora kw’ Imana.

Abantu benshi usanga bayoborwa n’ amarangamutima, ibyo bifuza nuko bo bumva ibintu kandi ibi byose bitera kunanirwa kurushaho no kutagera kugushaka kw’ Imana. Ugushaka kwayo ntabwo kugendera ku marangamutima cyangwa kubyo yo ishaka ko utinya. Ntabwo Imana ishaka ko unanirwa cyangwa ugorwa no gufata ibyemezo ahubwo yo ihari kugira ngo ikuyobore mu buryo bwose bwo kuyobora intambwe zawe zose mu gufata ibyemezo bigufitiye akamaro.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

habimana tite kuwa 26-09-2015 saa 13:39
 

nibyo akenshi abantu bifuzako ibyo bashaka aribyo biba ahokugirango ubushake bwimana aribwo bukora
gusa nkuko mwabivuze akenshi biterwa namarangamutima
icyo njye navuga birakwiriye ko tugirira Imana icyizere muribyose ko ibizi byose

NIYITANGA F kuwa 3-08-2015 saa 08:03
 

nikoko nibyo kutagendera kumarangamutima yacu ark se ko ukumenya ugushaka kw’Imana bikigorana?

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza