Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese ukubaho kw’Imana kugamije gushimisha umwana (...)
Ese ukubaho kw’Imana kugamije gushimisha umwana w’umuntu?

Imana yahozeho,yanabayeho neza igihe umuntu atari ariho,Imana Data,Imana mwana n’umwuka wera byari bimerewe neza na mbere yo kurema umuntu . Nta bw’Imana yaremye Umuntu ngo Ayuzuze kuko ntacyo yari ibuze(irihagije), Umuntu yaremewe kuramya no gusingiza Imana.

Imana yashoboraga no kudatuma umuntu yishima bibaho. Ariko ku bw’urukundo n’imbabazi byayo, Imana yahaye umuntu amahirwe yo kuyishaka no kuyimenya,ibintu itigeze iha ibindi biremwa. Rero kuba yarabikoze s’uko yari itegetswe kubikora,yahisemo kubikora ku bushake bwayo.

Imana ntibereyeho gushimisha abantu ahubwo abantu nibo babereyeho kuyishimisha. Twaremewe kuramya Imana no kuyikorera, ariko umuntu afite uburenganzira bwo kwihitiramo gukorera Imana cyangwa ntuyikorere. Ariko uguhitamo kose wagira wanamenyako Imana itabereyeho kugushimisha.

Igihe Adamu na Eva bacumuraga, kubera urukundo rw’Imana yemeye kuvugana nabo. Twagombaga kurimbuka twese Imana yemera kuduha Yesu kristo umwana wayo araducungure ku musaraba, apfa urupfu rubi rw’agashinyaguro. Ibi nabyo Imana yabikoze ku bw’imbabazi zayo gusa. ABAROMA 5:8 “ Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda,ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha”.

Imana izahora iri imbere ya byose, niyo yonyine ikwiriye gupfukamirwa ibihe byose. Niko yabikoze ntacyo wakora ngo bihinduke nta n’ikindi cyabihindura. Kwemera cyangwa ugahakana Imana ibyo ntacyo bihindura ku bumana cyangwa icyubahiro cyayo. Ahubwo bikugarukaho nk’inyungu ukazabona ijuru, cyangwa ukabihomberamo ukazisanga mu muriro utazima.

Yesu yasize abivuze akiri mw’isi ko hari ijuru n’umuriro utazima, icyaha n’ubuntu bw’Imana,igihe gito cyo kuba kw’isi n’ubuzima bw’iteka mw’ijuru cyangwa mu muriro utazima. Byose bizarwa nicyo umuntu yakoreye. Ibi si amakabyankuru ni ukuri kuzima kandi gufatika. Kuko niba hari abantu bazi iyi si ni umuntu uri mu Mana neza cyangwa uri muri Satani neza, abyumva kandi azi ibyo akora. Ariko twibukeko Imana ari Imana natwe turi abantu ntituyungingirije mu bumana bwayo kuko irihagije, twe turi ibiremwa bwayo yagenza uko ishaka.

Ese witeguye kuba mw’isi y’umucyo aho Imana iyobora cyangwa urashaka kwibera mw’isi y’umwijima aho Satani iyobora. Imana yuzuza ibyishimo nyakuri mu mitima yabayikorera by’ukuri. Satani agatanga igisa n’ibyishimo ariko nta kiza agamije kuko byose biba bikurikiwe n’agahinda n’umubabaro.Ugomba kumenya ko ijuru Satani yaryirukanywemo kera. Satani ashaka kukubuza ijuru kuko azi ubwiza bwaryo. YESAYA14:12-20.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza