Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese umukristo akwiye kwizihiza Saint Valentin?
Ese umukristo akwiye kwizihiza Saint Valentin?

Umunsi wa Saint Valentin, 14 Gashyantare, mu bihugu byinshi ufatwa nk’umunsi w’abakundana. Bawufata nk’umunsi wo kubwirana amagambo meza y’urukundo, no guhana impano nk’ikimenyetso cy’urukundo hagati yabo.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Wikipedia, uyu munsi ukomoka mu bantu bemeraga imana nyinshi (ibigirwamana), ndetse nyuma, idini gatolika ry’I Roma riza kuwuha agaciro riwugaragaza nk’umunsi w’umutagatifu Valentin ufatwa nk’umukuru w’abakundana. Hari mu myaka ya 269 n’i 273.

Uyu munsi abatari bake ku isi hose bawufata nk’umunsi wo kwandikirana utubaruwa twiganjemo amagambo aryohereye y’urukundo, cyangwa se abawizihiza bagahana udushushanyo dutandukanye: nk’imitima, n’ibindi bibafasha gusobanurira abo bakunda urukundo babakunda mu buryo bw’ibimenyetso bishushanyije.

Gusa ariko, ku bakristo, urubuga “Amourchretien” rwo ruvuga ko hari ibyo bakwiye kwitondera kuri uyu munsi. Ruvuga ko iyo witegereje ku nkomoko y’uyu munsi, bigaragara ko wakomotse mu mihango ya gipagani, ndetse ko ufitanye isano n’umwanzi (sekibi).

Twese tuzi ibiba kuri uyu munsi. Abenshi mu bitwa ko bakundana bakora ibikorwa birimo nk’ubusambanyi n’ibindi bifitanye isano na bwo. Ibi bikaba bikorwa n’abatarageza igihe cyo kubaka ingo ndetse n’abaca inyuma y’abo bashakanye. Niyo mpamvu uru rubuga rukomeza ruvuga ko abakristo badakwiye gushukwa n’isi ngo bayikurikire; uyu munsi ntiwatagakwiye guhabwa agaciro bitewe n’uko baba bashobora gukora ibidahesha Imana icyubahiro mu gihe baba basohokanye n’abo bakunda ahantu kure nko mu mahoteli, n’ahandi hasa n’aho hihishe hatuma bajya kure mu ntekerezo bityo bakaba bakisanga mu cyaha cy’ubusambanyi.

Ubusanzwe nta kibi kiri mu gukundana. Nta n’ikibi kiri mu kwizihiza uyu munsi. Urukundo ni rwiza ndetse nirwo rutuma abenshi babasha kumenya neza cyangwa guhitamo abo bazabana ibihe byose by’ubuzima. Icy’ingenzi rero, abakundana ari abakristo bakwiye kurangwa n’ubushishozi, bakagira amaso y’Umwuka kugira ngo umwanzi satani atabagusha mu cyaha.

Abatizihiza uyu munsi bari mu nzira iboneye. Ariko nanone, ntimugacire urubanza abawizihiza kuko Imana yacu itareba inyuma ahubwo ireba imbere mu mutima.

“Ntimukigane imigenzo y’abanyamahanga...(Yeremiya 10:2, Gutegekwa kwa kabiri 12:29-32).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 4 KURI IY'INKURU

Uwase kuwa 20-02-2015 saa 20:18
 

Murakoze cyane kubw’iyi nkuru mutugejejeho. Ariko numva uyu munsi kuwizihiza ntacyo bitwaye kuko abagera ubwo bakora ibidahesha Imana icyubahiro bishora no mu bikorwa by’ubusambanyi nuko baba basanzwe nubundi babifite mu mitima yabo ntabwo ari uyu munsi utuma babikora kuko nindi minsi atari uyu babikora nko kuri Noel,Pasika nindi minsi mikuru . Twagira inama ahubwo abafite mu mitwe yabo ko uyu munsi aruwo gukora ibikorwa by’ubusambanyi nibindi bijyanye nabyo bibeshya ko ariko gukundabna babireka, ahubwo abaye ari ukuwufata nkaho ari ukuzirikana kurukundo bakundana gusa birinda gukora ibintu by’urukozasoni byo ntakosa ryaba ririmo kuko urukundo ni ngombwa mu bantu kandi urukundo ni rwiza cyane.Thanks!!

Fany kuwa 14-02-2015 saa 03:43
 

Kuba abantu bakora ibiteye isoni bitwaje uyu munsi ntaho bihuriye, kuko nubundi abo ntibaba basanzwe ari abakristo ngo bagwe mucyaha kubera st Valentin, uyu munsi ntacyo utwaye, ahubwo imyumvire yabawizihiza niyo itandukanye! kuri bonane ntabasambana? kuri Noheli se?

Ishimwe Eric kuwa 13-02-2015 saa 08:33
 

Murakoze cyane kubw’izi mpuguro rwose

paul kuwa 13-02-2015 saa 07:24
 

Mwagiye mushaka ibindi mwitwaza, niba hari abitwaza uyu munsi bagakora ibidakorwa..ntibivuze ko hari abandi batawukoramo ibibi...vous desorientez volontairement les gens

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza