Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese urumva ufite isoni zo kwegera Imana kubera (...)
Ese urumva ufite isoni zo kwegera Imana kubera ibyaha?

Turi mu isi igoranye cyane kandi ituma umuntu rimwe na rimwe ashobora kwisanga yakoze icyaha. Kumva ufite isoni zo kongera gusanga Imana ngo ikubabarire, bishobora kuba intandaro yo kutagirana nayo ubusabane. Iyo wiyumvamo isoni gutyo bishobora gutuma wumva udakwiriye maze ukitaza Imana.

Igituma wumva ufite isoni zo kwegera Imana, kuko yo ari inyembabazi, ishaka kugufasha kukinesha kuko ishaka ko wabaho ubohotse kandi ukaba mu buntu bwayo aho kubaho uboshywe n’izo soni zikubuza kuyegera no kuyisanga. Hano hari imirongo yo muri Bibiliya yagufasha kwibuka ko ntacyo wakoze cyarenga uko Yesu yagucunguye kuko Ubuntu bw’Imana burahagije kugira ngo uyisange ikubohore. Iyo mirongo ni iyi ikurikira: Abaroma 8.1-3: 1.Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambatuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu,kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw’intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha kuba igitambo cy’ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka.

1 Yohana 1:9 " Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose." Ibyakozwe n’Intumwa 2:38 " Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera."

Zaburi 32:5 " Nakwemereye ibyaha byanjye, Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye. Naravuze nti “Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye”, Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye. "

Yohana 8:36 " Nuko Umwana nababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri."

Abakolosayi 3:13 " mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana."

Yesaya 1:18 “Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera."

Luka 5:31-32 " Yesu arabasubiza ati “Abazima si bo bakwiriye umuvuzi, keretse abarwayi.Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha ngo bihane.”

Abaheburayo 10:23 " Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa"

Abaheburayo 9.14-15 " nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw’Umwuka w’iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yanyu akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?Ku bw’ibyo, ni cyo gituma aba umuhuza w’isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye bagitegekwa n’isezerano rya mbere.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza