Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese uterwa agahinda n’abataramenya Imana?
Ese uterwa agahinda n’abataramenya Imana?

Ndavuga ukuri muri Kristo simbeshya, kuko umutima wanjye uhamanya nanjye mu Mwuka Wera, yuko mfite agahinda kenshi n’umubabaro udatuza mu mutima wanjye -Abaroma 9:1-2

Tubana n’abantu benshi batandukanye mu ngeso no mu myumvire. Kubera abantu baba bakora; bahurira ahantu ndetse n’abantu batandukanye. Ni gake cyane usanga nk’abantu bakora akazi runaka bafite imyizerere ihuye. Si na byiza cyane, kuko ku mukristo ubana n’abantu badahuje imyizerere; aba ari umwanya mwiza wo kuberera imbuto nziza bityo mu gihe runaka bagahindukirira Imana ye ku bw’imyifatire myiza yagaragaje muribo.

Hari abaharanira guhora bavugurura imibanire yabo n’ Imana buri munsi ariko batitaye ku bandi bataramenya Imana; bakibereye mu byaha. Nyamara mu mpamvu zatumye Yesu kristo aza mu isi, harimo kugira ngo acungure abanyabyaha. Abari abanyamahanga babone agakiza. Mbese wowe ni ruhare ki ugira mu kuzana abandi ku gakiza?

Pawulo we yagize agahinda gakomeye kubwo kutizera kw’Abayisirayeli. Yari afite ibyiringiro bitajegajega mu Mana, ariko yababazwaga na benewabo b’Abayuda bakomezaga kutamenya ibanga ry’agakiza. N’ ubwo ari bo Imana yabanje kwihishurira; ayo mahirwe barushaga abandi yasaga n’ayabapfiriye ubusa. Ni nka benshi mu biyita Abakristo kuko bavukiye mu idini bakarikuriramo , nyamara iby’agakiza bikaba bibari kure.

Burya agakiza ntikavukanwa kandi si umurage umuntu ahabwa n’ababyeyi bakijijwe. Ahubwo agakiza ni isezerano ry’Imana n’umuntu ku giti cye. Abo mu rubyaro rw’Aburahamu bose si abaragwa b’ibyasezeranyijwe, Oya ; keretse abahawe isezerano. Abana ba Aburahamu Imana yemera, ni abizera Imana, bayubaha, kandi bumva amagambo yayo. Yohana 8:39-47.

Kuba Abisirayeli batarabashije kumva neza, abana ba Aburahamu nyakuri abo ari bo, ni byo byababaje Yesu , ni byo kandi byababaje Pawulo. Mbese wowe abo mu muryango wawe badakijijwe ujya wumva bakubabaje? Jya wibuka kubasengera ngo bahinduke abana b’isezerano ry’agakiza ; ribaha ibyiringiro by’ubugungo buhoraho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza