Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese waba uzi umuti w’ubukene?
Ese waba uzi umuti w’ubukene?

Ukuboko k’umunyamwete kuzatwara, Ariko ukuboko k’umunyabute kuzakoreshwa uburetwa – Imigani 12:24

Muri iyi minsi usanga abantu batari bake bahugiye mu bintu bitandukanye bakora. Urukundo rwa benshi rurushaho gukonja. Abagenderaniraga ntibakibona umwanya wo kubikora. Kubera iki? Buri wese yihugiyeho, mu mvugo y’ ubu ngo "turi bizi (busy)". Nyamara ku rundi ruhande abantu benshi biganjemo urubyiruko bataka ubukene. Aho usanga abenshi bahuriza ku kuba amafaranga yarabuze, akazi karabuze n’ ibindi.

Umuti w’ ubukene nta wundi ni ugukora cyane. Bibiliya itwereka mu gitabo cy’imigani uburyo umunyabute akwiye gufatira urugero ku gasimba kitwa “ikimonyo”- Imigani 6:6. Si kenshi abantu bitegereza ibyo Imana yaremye ngo bibigishe, nyamara Bibiliya itugaragariza ko icyubahiro cy’Imana ikigaragariza mu byo yaremye.

Ku birebana n’akazi, Imana itwohereza ku mwarimu tuzi kandi tubona hafi yacu buri munsi. Isomo rya mbere ikimonyo kitwigisha, ni ugukora nta we uduhagarikiye. Mu kazi, abantu benshi bakora ari uko umukoresha ari hafi ya bo, ubundi yaba nta we ubareba bakigira mu byabo, bakiganirira cyangwa bagasinzira. Ikimonyo cyo si uko gikora; kiribwiriza. Isomo rya kabiri, kireba kure kikitegereza. " ...gihunika ibiryo byacyo mu cyi, Kandi mu isarura kikishakira ibigitunga" – Imigani 6:8

Abakozi benshi bakunda ikiruhuko. Zimwe mu mpamvu batanga ngo ni uko baba babonye umwanya wo kuruhuka. Nyamara akenshi usanga umubare utari muto w’ abakunda ikiruhuko ari ba bandi badakora cyane. Ku bantu badakora cyane, ubukene ntibutinda kubasatira. "Nuko ubukene buzakugeraho nk’umwambuzi, n’ubutindi bugutere nk’ingabo "– Imigani 6:11.

Birashoboka ko ibihugu byacu n’ibigo dukoramo akenshi bitagira umusaruro uhagije; bitewe n’uburyo dukora. Ni ukuvuga imbaraga , umwanya ndetse n’agaciro tugenera ibyo dukora. Bityo ubukene bugakomeza kugenda bwiyongera , uko bwije n’ uko bukeye. Ariko nk’uko bigaragara ubukene ni imbuto yera ku giti cy’ ubunebwe. "Ukoresha ukuboko kudeha azakena, ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire" – Imigani 10 :4. Nukunda ibyo ukora , ukabikorana umwete ntuzigera ukena.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza