Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese wari uzi agaciro ko kubera abandi isoko y’amahoro?
Ese wari uzi agaciro ko kubera abandi isoko y’amahoro?

‘’Hahirwa abakiranura, Kuko ari bo bazitwa abana b’Imana’’ Matayo 5:9

Aya ni amwe mugambo Yesu yavuze, mugihe yarondoraga abahiriwe. Ubundi gukiranura si ibintu abantu benshi bashobora kubera ko akenshi baba bishakira ko bitabaturukaho.

Umuntu kugira ngo abeho atuje ahitamo kutagira uruhande ajyamo kugira ngo abere nwiza impande zose. Umuntu ushobora guharanira kuzana amahoro mu bandi si buri wese, ariko arahirwa ubikora.

Ni kenshi usanga abantu basigana kubera imyemerere yabo. Iyo banananiwe kumvikana umwe ahita abwira undi ati, ‘Korera Imana yawe uko ubyumva, nanjye nyikorere uko mbyumva!’ Bene iki cyemezo, ntigituma ubucuti bw’aba bantu buramba, ahubwo bugenda burangira.

Akenshi ibyo tuba dupfa ntibiba ari iby’ingenzi. Yesu yaravuze ati, “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” Yohana 13:35. Gukunda amahoro ni byiza ariko ntibihagije; dukwiye kuba abazana amahoro mu bandi.

Mu Isezerano Rishya,igihe habagaho ukutumvikana ku biryo bimwe na bimwe kuko hari abavugaga ko ibyo abandi barya ari ibihumanya.

Pawulo yagize ati, ‘Uhereye none twe gucirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere imbere ya mwene Se. ndabizi kandi nemejwe rwose n’Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya.

Niba mwene So aterwa agahinda n’ibyo urya, ntuba ukigendera mu rukundo. Uwo Kristo yapfiriye ntukamurimbuze ibyo kurya byawe.’

‘’Icyiza cyawe cye gusebywa, kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera. Ukorera kristo atyo aba anezeza Imana kandi ashimwa n’abantu.’’ ‘Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya.

Ntimugasenye umurimo w’Imana ku bw’ibyo kurya. Byose ntibihumanya ariko urya ibisitaza abandi azabona ishyano. Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha kikamuca intege.

Mbese ufite kwizera? Niba ugufite ukwigumanire mu mutima wawe imbere y’Imana. Hahirwa uticira ho iteka ku byo yemeye.’ Abaroma 14:13-22.

Mu gihe nk’iki n’ibindi bitavuzwe haruguru, uba ukenmewe nk’uwaba inkomoko y’amahoro. Amahoro ni ikintu gikomeye mu buzima, niyo mpamvu kuyaharanira bigora ariko Imana igushakaho gukiranura uzaba uhirwa kuko uri umwana w’Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza