Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese wari uziko hari ahantu Yesu ashaka ko umusanga (...)
Ese wari uziko hari ahantu Yesu ashaka ko umusanga ?

"Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato" - Mariko 6: 31

Hari igihe ibibazo biza bitunguranye kandi bikeneye gushakirwa igisubizo mu buryo bwihuse. Iyo abakristo bamwe batunguwe n’ibigeragezo runaka, abenshi ni bwo bibuka gutakambira Imana. Mbese akibuka ko Imana ibaho ari uko ibibazo byaje. Nyamara si ko byari bikwiye kumera. Umukristo akwiye kugira umwanya uhoraho wo kugirana ubusabane n’Imana.

Ushobora kuba uri umukristo , ukaba wiyumvisha ko abakwiye gufata umwanya wo kwihererana n’Imana ari abakora imirimo nk’iy’ ivugabutumwa, bubushumba. Nyamara mu itorero umurimo wose usaba ko abawukora bagira akanya ko gusuzuma nib a intego bihaye zirimo kugerwaho ndetse no kuruhuka. Iyo ibyo bitabaye , abawukora barananirwa, bigatuma umurimo upfapfana."Sebukwe wa Mose aramubwira ati “Ibyo ukora ibyo si byiza. Ntuzabura gucikana intege n’aba bantu muri kumwe, kuko binaniranye biruta ibyo washobora gukora wenyine" Kuva 18: 17-18.

Imana ihamagarira abantu bose kuyegera. "Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura" Matayo 11:28. 34. Yesu Kristo yaranzwe no kugirira impuhwe ndetse no gukiza abamushakaga bose "Yomotse abona abantu benshi bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, aherako abigisha byinshi" – Mariko 6:34.

Nubwo Yesu yari akeneye akanya ko kuruhuka, nyamara ntikabonetse, kuko abantu babatanze aho bagombaga kuruhukira. Na bo ubwabo bari bafite ibibaruhije kandi bashaka ko Yesu ababera uburuhukiro. Icyo gihe abigishwa bokoze icyo bashoboraga gukora cyose: kubaza Yesu igikwiye gukorwa, kuzana amafunguro, gushyira abantu kuri gahunda.

Igitangaza cyabaye ni uko Imana yigaragarije, abigishwa bari baje bashaka kureba Yesu. Mu gisubizo cyo gusenga Imana nay o yakoze ibidashobokera abantu. "Yenda iyo mitsima itanu n’izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyira abantu, n’izo fi ebyiri azibagaburira bose.Bose bararya barahaga, bateranya ubuvungukira bw’imitsima n’ubw’ifi, bwuzura intonga cumi n’ebyiri" -Mariko 6:41-43.

Mu mibereho yawe ukwiye kujya ufata umwanya wo kwihererana n’Imana kugira ngo uyisabe ikuyobore, ikuneshereze , ikugeze aho utabasha kwigeza ubwawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza