Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese wari uziko Imana ari Data kandi ari umutunzi (...)
Ese wari uziko Imana ari Data kandi ari umutunzi ukomeye?

Imana yo mu ijuru, niyo yaremye ijuru n’isi nibihatuye byose, ifite ubutware ku bintu bbyose kuko ariyo ibitegeka kandi yabiremye. Niba rero Imana warayemereye ikakubera so mu bugingo bwawe uri umutunzi ukomeye.

Ibyanditswe bitwereka ko Imana ariyo mutunzi wa byose yaba mu isi no mu ijuru. Bibiliya igaragaza ko isi yuzuye icyubahiro cyayo nkuko byanditswe ngo: malayika avuga ijwi riranguruye ngo "Uwiteka Nyiringabo arera, arera. isi yose yuzuye icyubahiro cye". Yesaya 6:3.

Bibiliya ikomeza itwereka ko Imana ifite ubwenge buhambaye kandi ko mu isi ihafite ubutunzi bwinshi kubera imirimo yayo itangaje. Umva uko hano Bibiliya ivuga"Uwiteka, erega imirimo yawe ni uy’uburyo bwinshi. Yose wayikoresheje ubwenge, ISI YUZUYE UBUTUNZI BWAWE". Zaburi 104:24

Ibyo biragaragaza ko hano mu isi Imana ihafite ubutunzi bwinshi kandi ibasha kubuha abayikunda bakayubaha kuko Ijambo ry’Imana muri Yohana 1:12 riduhamiriza ko turi abana b’Imana, kandi ko tuzaraganwa na Kristo. Abaroma 8:17

UMVA Imana ntitunze mu ijuru gusa, ngo n’aha mu isi ICYUBAHIRO n’UBUTUNZI ni ibye! Niwizera Imana, n’ibyo bibiri ufiteho umurage ukiriho ku isi. Ni hano kandi ni ubu. Iki nicyo gihe cyawe cyo kwakira umwami Yesu Kristo kugira ngo nawe uzabe umuraganwa na Kristo. Icyubahiro n’ubutunzi biragutegereje. Amen, Ivan T

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza