Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese wasobanukiwe ihame ryo kubiba no gusarura?
Ese wasobanukiwe ihame ryo kubiba no gusarura?

Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. Abagalatiya 6:7

Ubusanzwe kubiba no gusarura ni ihame rya Bibiliya ariko kandi no mu buzima busanzwe ni ihame rikora. Ntabwo watera ibigore ngo utegereze gusarura ibishyimbo, ntiwatera imyumbati ngo nujya gusarura ushakemo umuceri cyangwa ibitoki, ahubwo icyo wabibye birangira ari cyo usaruye.

No mu buryo bw’Umwuka niko bigenda, Bibiliya iravuga ngo ‘’Ineza y’umuntu ni yo imutera gukundwa’’ Imigani 19:22, hari ubwo umuntu akubibamo kukwanga agashaka kugusaruramo kumukunda, akabiba kuvuga abandi nabi, agashaka kubasaruramo kuvugwa neza n’abandi, akabiba kudasengera abandi, akitakana abatamusengera, akabiba kudasurana, akarira ngo ntibamusura. Nshuti icyo umuntu abiba nicyo azasarura, ntimuyobe ngo mwibwire ibitandukanye nibyo.

Burya nujya ubiba ujye witega no gusarura kuko icyo umuntu abiba nicyo azasarura: kuki dushaka kubahwa kandi dusuzugura? tumenye neza ko tubiba mu murima kandi ko umurima ari abantu.

Ikindi ukwiye kumenya nuko burya imbuto wabibye kenshi urenzaho itaka, uhaciye wamaze kuyibiba ntawamenya ko irimo, ariko nijya kwera izera nyinshi, niyo mpamvu umuntu atera intete imwe y’ikigori, akazasaruramo igifite izirenga 1000, niko no muri ubu buzima bigenda, ujye ubiba nziza haba habona cyangwa hatabona, byamenyekana cyangwa bitamenyekana, nta gihombo cyo kugira neza nubwo utakwiturwa nuwo wabikoreye, ariko ujye umenya ko So wo mu ijuru ureba ibyiherereye azakwitura.

Ujye uzirikana ko iteka umusaruro w’ibyo wabibye uruta imbuto, ngaho ibaze niwangana, iyo mbuto ikera nyinshi, ubwo abo banzi bose uzabakwiza he? Nubiba kubika inzika no kugambana, iyo mbuto ikera izo uzasarura uzazikwiza he?

Igihe cyo gusarura; menya neza ko hari ibyera vuba ni byera bitinze gusa wowe menya ko igihe cyawe nikigera uzasarura ibyo wabibye.

Ikindi kintu ukwiye kuzirikana, iyo umuntu apfuye asiga imbuto yabibye, kandi iyo zeze abo wasize barasarura (abana bawe, umuryango wawe,….)

Bibiliya iravuga ngo “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe’’ Matayo 7:12

None ushaka ko abandi bagusengera? bagukunda? Bakugirira Ubuntu n’impuhwe? Bakwitaho? Bakwitangira? Bagusura? Bakubabarira? Bagurekerezaho? Bakubaha? Bagutega amatwi? Bagukiranukaho? Batakuvuga nabi? Ngaho biba nawe uzasarura, Imana igushoboze mu izina rya Yesu, Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

ALICE kuwa 20-01-2017 saa 06:01
 

murakoze cyane yesu abahe umugisha kubwa kino kigisho cyo kubiba twogeye gusobanukirwa uburyo bwiza bwo kubibamo

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza