Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese wumva ubuntu bwayo buguhagije?
Ese wumva ubuntu bwayo buguhagije?

Ubwo Pawulo yavugaga ku gishakwe cyari kuri we yagize ati, ‘‘Kugira ngo ne guterwa kwishyira hejuru kurenze ibikwiriye ni uko nahishuriwe ibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabwa igishakwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenza ibikwiriye. Kuri icyo kintu ninginze Umwami wacu gatatu ngo kimveho.’’

Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.

Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga.’ 2 Abakorinto 12:7-10.

Pawulo yize ko intege nke ze ari zo zirushaho kumwegereza Imana. Hari umuhanga umwe wavuze ngo, ‘Umenya ko uri umunyamugisha igihe ibyo wari wiringiye bishize. Iyo ubaye umunyantege nke, Imana igaragara nk’inyembaraga mu buzima bwawe kandi ukarushaho kugengwa na yo.’’

Icy’ingenzi ni ukwisobanukirwa, ukamenya neza aho uri umunyantege nke, ubundi ugaharira Kristo akakuyobora. Iteka uzahorana ikintu kikugora gituma ugaragara nk’umunyantege nke kugira ngo Imana ibe ari yo ishyirwa hejuru.

Pawulo yari yarabisobanukiwe neza, bituma afata ibimugora nk’ubutunzi.’ ‘Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe.’ 2 Abakorinto 4:7.

Nk’uko inzabya z’ibumba ziba zoroheje, zishobora no kumeneka igihe icyo ari cyo cyose, na we ni ko Imana izagukoresha igihe cyose wicishije bugufi ukayigandukira, ubundi ukayireka ikagukoresha.

Ubutumwa bugaragara haruguru busobanura neza ko hari ibyo Imana yemera kuduteza bimeze nk’ibishakwe kubw’icubahiro cyayo.

Bene iki ntigisengerwa ngo kiveho, nayo usenze aba agamije gusa kugufasha kubona imbaraga zo kunyurwa n’ubuntu bw’Imana. Iyo udasobanukiwe aha ugwa mu ikosa ryo gutekereza ko Imana itmva amasengesho.

Nshuti rero ibyawe ni wowe ubiziranyeho n’Imana ariko urasabwa kunyurwa n’ubuntu bwa Yesu, ibindi azabikorera igihe azashakira.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza