Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Hagati ya Yesu n’idini ukunda nde?
Hagati ya Yesu n’idini ukunda nde?

“Kandi nibabajyana mu masinagogi no mu batware no mu bakomeye, ntimuzahagarike umutima w’icyo muzireguza cyangwa w’ibyo muzavuga, kuko Umwuka Wera azabigisha ibyo muzaba mukwiriye kuvuga muri mwanya.” Luka 12:11-12.

Umukristu umwe wo mu Bushinwa yarafunzwe amara igihe kinini muri gereza azira imyemerere ye. Nyuma yaje kujyanywa mu rukiko. Ikibazo umucamanza amubaza ati, ‘‘Uracyemera idini rya gikristu?’’.

Uwo mukristo ramusubije ati, ‘Oya, ntabwo nemera idini, wibeshye.’’ Umucamanza ati, ‘None wemera iki?’ Umukritso aramusubiza ati, ‘‘Nemera Yesu Kristu, ntabwo nemera idini ahubwo nemera uwitwa Yesu Kristu.’

Umucamanza yahise amubwira ko adakwiye gukomeza kuvangavanga ibintu ahubwo akamusubiza icyo yamubajije. Umukristo aramusubiza ati, ‘‘Ntiwanyumvise neza’’

‘Mushobora gufunga insengero, mugafunga cyangwa mukica abakristu, mukanga ko hari andi madini agera mu gihugu, ndetse mukanatwika Bibiliya.’’

‘‘Ariko reka nkubaze, mushobora gukora kuri Yesu? Mbese mushobora kumurwanya? Ariho kandi azahoraho iteka ryose. Yesu ari mu mutima wanjye. Ntushobora kumunkuramo. Kandi uramutse unkatiye urwo gupfa, waba umpaye amahirwe yo kubana na we akaramata.’’

Aya magambo iyi mfungwa yasubije umucamanza ntabwo yari ayo kumucangacanga. Ahubwo uyu mucamanza ntiyasobanukiwe ibyo yabwirwaga. Gutandukanya idini n’imyemerere ni ikibazo gikomeye ku bantu benshi. Ugasanga umuntu akunda idini rye, kurenza uko akunda Imana. Aha ni ho hava intambara zitandukanye z’amadini. Dukwiye kumenya ko idini ari ikoraniro ry’abantu bahuje imyemerere.

Ariko ukwizera Bibiliya itwigisha, ntabwo ari uko guhuza abantu gusa; ahubwo kugaragazwa n’isano umuntu afitanye n’Imana ndetse n’Umwana wayo Yesu Kristu.

Kugira ngo ugire guhamya gukomeye nk’uk’uriya mushinwa, ni uko ugirana ubusabane na Yesu, aho kwibanda ku idini ryawe. Kugirana ubusabane na we, ni ukumumenya, ukamwemera, ukamwizera, ukamukunda kandi ukabaho uko ashaka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

kacel05 kuwa 4-02-2016 saa 01:52
 

Murakoze cyane kuriyinkuru mutugejejeho.
Ikibazo usanga muriyi minsi abantu babaswe n’amadini cyane,
cyane jye birantangaza aho noneneho umuntu usanga avuga ngw’Itorero ryanjye(Ashaka kuvuga aho asengera)Mwamfasha ahari nanjye harigihe wasangwa narabaswe n’idini.Narinzi ko Itorero ariry’Imana!!!
Mfite ibibazo nka 3 jye nshaka ko mwamfasfa mukazampa igisubizo kuri E-mail yanjye: karemera.celestin@yahoo.com kuko nkunze guhura nabantu benshi babibanza.
1.Mbere habagaho umuryango wa Lewi(Abatambyi) abo ntibigeze bahabwa gakondo kuko gakondo yabo yabaye iyo kuba abatambyi bagatungwa nibyo mu Rusengero kuburyo uwabashakaga igihe cyose yabasangaga kurusengero kuko ariho babaga.Muriki gihe cya none turimwo twabagereranya nabande?

2.Murusengero habagamwo Abaririmbyi n’abakumirizi(Nakwita kwaribo badiakoni bubu) muri Nehemiya hakatubwira ko harigihe Abatambyi,Abaririmbyi n’Abakumirizi bari barigendeye ubwo uwitwa Tobiya yari yahawe icyumba babikagamwo Ibyabatungaga n’ibindi bikoresho byo munzu y’Imana ngwakibemwo.Nehemiya ngwamuvanamwo arahatunganya arongera arabagarura ngo bakomeze imirimo bakoreraga munzu y’Imana anasubizaho ibyatangwaga byari bigenewe abo navuze haruguru. Nkabaza nti ubu byaba bigikorwa?niba se bitagikorwa ko dushingira kuri Bibiliya byakuweho ryari?

3.Iki kijya gusa nicyakabili ndibaza umuntu higishywa cyane gutanga kimwe mw’icumi n’andi maturo hakirengagizwa ibindi bivugwa muri bibiriya. Murakoze.

twizeyemungu gabriel kuwa 2-02-2015 saa 02:06
 

Bakristo nshuti z’umusaraba ,Yesu ashimwe cyane. Nejejwe no kugera ku rubuga rwanyu kandi nkunda gukurikirana imbuga zivuga ku Iyobokamana.Nk,uko nabibabwiye maze igihe gito nakiriye agakiza kandi biranshimishije cyane kuko namaze guhinduka rwose ku buryo Imana imaze guhindura amateka kandi ndakataje ku murimo wayo.Amazina yanjye murayabonye na e-mail yanjye ,nimwakire na number zanjye byaba byiza tugiye tuvugana ku bijyanye n’ijambo ry’Imana kuko nifuza kuyikorera mvuga ubutumwa bwiza 0789125096 /0722125096.Kandi inkunga y’amasengesho irakenewe .Uwiteka abahire.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza