Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » I Nazareti hari icyiza cyahaturuka?
I Nazareti hari icyiza cyahaturuka?

Natanayeli aramubaza ati ‘’Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?’’ Filipo aramusubiza ati ‘’Ngwino urebe. Yohana 1:46

Nazareti wari umudugudu umwe w’i Galilaya. Utiriwe ujya no muri byinshi ugakurikiza ijambo ryanditse haruguru, n’ukuntu Natanayeli atahise yemera ko hari icyiza cyahaturuka, bigaragara ko hari mu cyaro kitari icyo kwifuzwa.

Natanayeli kimwe n’abandi benshi b’icyo gihe ntibyaboroheye kwiyumvisha ukuntu ahantu nk’aho haturuka icyazanira abantu agakiza.

Yibajije ikibazo cyumvikanisha neza ukuntu afata Nazareti. Ibi biri no mu byatumye abenshi badahita bizera Yesu kubera uko bari bamutegereje atri ko yaje.

Mu by’ukuri byumvikana ko nta cyizere ahafitiye nk’ahantu habasha kugira umumaro. Ariko ni hariya hasuzuguritse Imana yari yarateguye ko hazaturuka umuntu uzahindura amateka y’isi yose, kuko Imana ntitungurwa.

Nubwo abantu batabitekerezaga cyangwa ngo babyiyumvishe ariko Imana yabyiteguriye kera, ibona ko bikwiye ko aho hantu havukira umwana wayo, uzabera abatuye isi yose irembo ryagutse ryo kuboneramo agakiza.

Kandi hagaturuka uzabasha guhuza Imana n’abantu, kuko abatambyi n’ibitambo byari byaragerageje ariko ntibyabasha kugeza abantu ku mutima w’Imana. Ibi kandi nanone bikunda kubaho no mu buzima bwacu bwa buri munsi.

NK’uko umuryango wa Yesu utari uw’ibikomerezwa kuburyo nta muntu wahakekera icyiza, niko hari ubwo n’umuntu akwitegereza agahita afata umwanzuro ko ntacyo uzimarira, nta cyiza cyaguturukaho, utaba uwo kwifuzwa, mbese agashyira imbago ku buzima bwawe, ariko burya Imana yabasha kugukoresha igahindura amateka y’isi kuko irabishoboye.

Ubuzima bwa Yesu, aho yavukiye, aho yakuriye, uko yabayeho si ibintu byo kwifuzwa, ariko ntibyamujije kuba inkomoko y’ibyiza by’abizera bose. Aho umuntu yavukiye si ho hasobanura icyo azaba cyo. Ahubwo umuntu aba icyo Imana ivuga ko azaba cyo.

Ubu niwe baheraho babara ibihe (Mbere ya Yesu cyangwa nyuma ya Yesu), Imana idashingiye ku nkomoko yawe, imiryango, aho wize, n’ibindi byinshi bituma abantu bagukatariza icyizere ejo hawe hazaza, Imana yo ishobora kubyaza umusaruro uko umeze nawe ukaba uwo kwifuzwa.

Imana ishobora gufata ikintu kidahari ikakirema. Ntiwisuzugure cyangwa ngo wicireho iteka, ahubwo wizere Imana ukomerere muri yo.

Naho abantu baba babone nta cyiza cyaguturukaho umenye ko uri uw’igiciro mu maso y’Imana itarobanura abantu ku butoni, ahubwo mu mahanga yose umuntu uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza