Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ibibazo 4 ushobora kuba wibazaga ku ‘kwiyahura’
Ibibazo 4 ushobora kuba wibazaga ku ‘kwiyahura’

1) Mbese birashoboka ko umuntu yakwiyanga? Niba bidashoboka se, uwiyahura abiterwa n’iki?

Igisubizo: Nta muntu wiyanga, ahubwo ashobora kwiganyira uko ari bitewe n’ibyo yifuza, bikaba byamuviramo no kwigirira nabi. Kwiyahura si ukwiyanga, kuko muri kamere ya muntu kwikunda biza imbere. Ahubwo uwiiyahura abiterwa n’ibibazo biba byamurenze, agahitamo gupfa mu kimbo cyo kubaho mu mibabaro cyangwa mu gahinda. Ijambo ry’Imana ribivuga neza: Abefeso 5:29, “kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira Itorero”.

2) Mbese kwiyahura ni icyaha?

Igisubizo: Kwiyahura ni icyaha kuko uwiyahuye aba yishe umuntu (kwiyica); kandi imibiri yacu ari urusengero rw’Imana. Nuko rero, urusengero rw’Imana rukwiye kubahwa. Ni cyo gituma n’umuntu wese urya cyangwa unywa ibintu bidafitiye umubiri akamaro ahubwo biwangiza, abikora abizi (nkana) kandi abishaka, ntibizabura kumubera icyaha kuko urusengero rw’Imana rukwiye kubahwa. Bibiliya ibisonura neza:

1 Abakolinto 3: 16-17, “Ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana, kandi ko Umwuka w’Imana aba muri mwe? Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.”

3) Mbese iyo umuntu yitanze akabura ubuzima bwe cyangwa akabuhungabanya ntaba akoze icyaha kuko imibiri yacu ari urusengero rw’Imana?

Igisubizo: Kwitanga bitandukanye no kwiyahura; uwitanga abiterwa n’urukundo, naho uwiyahura abiterwa n’ibibazo. Kuba uwitanga nawe ubuzima bwe buhungabana cyangwa akabubura, icyo si ikibazo kuko kwitanga bitabayeho, icyo gihe n’ubundi hari ubuzima bwahungabana cyangwa bugatakara. Mbese si byiza kuba Kristo yarahisemo gupfa ari umwe tukarokoka turi benshi?

4) Mbese abiyahuzi bica abantu, ibyo bakora na byo ni ubutwali?

Igisubizo: Uruhande rumwe, abiyahuzi bashobora kwitwa intwali: igihe ibyo bikorwa by’ubwiyahuzi babikora mu rwego rwo kwitangira abarengana; ariko babikoze kubera izindi mpamvu byababera icyaha.

Evangelist Munyeshyaka Jean Paul

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza