Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese biremewe kwishushanyaho ibimenyetso bya gikiristo (...)
Ese biremewe kwishushanyaho ibimenyetso bya gikiristo k’umubiri?

Dusubiye inyuma gato twagusaba gusoma inyigisho yacu yitwa “Ese ni iki Bibiliya ivuga kuri Tatoos” hirya yo kwibaza niba kwishushanyaho ku mubiri byemewe, umuntu yakwibaza noneho niba kwishushanyaho byemewe ku mukristo. Ese twabifata kimwe no kwishushanyaho ibimenyetso bya gikristo nk’umusaraba, icyanditswe cyo muri Bibiliya cyangwa se irindi jambo ry’Imana? Abakristo bamwe basanze kwishushanyaho ari ikimenyetso cyo kwemerwa kandi kibongera amahirwe yo kubwiriza benshi. Noneho rero ni iki twavuga ku kwishushanyaho ibimenyetso bya gikristo?

Ibyo aribyo byose, kwishushanyaho umusaraba birushijeho kuba byiza kurusha kwishushanyaho agahanga k’umuntu, umugore wambaye ubusa, cyangwa dayimoni. Kwiyandikaho ijambo rivuga ngo “Yesu ni umucunguzi” bishobora kuba impamvu yatuma abantu baganira kuri iyo ngingo kandi batarigeze bagira amahirwe yo guhura n’ababibabwiriza bambaye amakoti meza n’amakaruvati. Bamwe bagaruka ku cyanditswe kiri mu Byahishuwe 19:16 nk’urugero rugaragaza ko Yesu yari yishushanyijeho ku kibero “Umwami w’abami n’Umutware w’abatware”. Icy’ingenzi ntabwo ari ukwibaza niba kwishushanyaho ari icyaha, icy’ingenzi ni ukwibaza niba kwishushanyaho ari ikintu cyiza kandi cya ngombwa. 1Abakorinto 10:23 hagira hati “ Nubwo twemererwa byose ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibigira icyo bitwungura si byose. Kwishushanyaho ibimenyetso bya gikristo bishobora kuba bitabujijwe, ariko se hari umumaro bitugirira?

Mu 1 Abakorinto 9:22-23, Pawulo agira ati “ Kubadakomeye nabaye nk’udakomeye kugirango nunguke abadakomeye, kuri bose nabaye byose kugirango mu buryo bwose nkize bamwe bamwe. Kandi ibyo byose mbikora kubw’ubutumwa kugirango nfatanye n’abandi muri bwo. Kuba byose kugirango ukize bamwe bamwe wenda byaba impamvu yatuma umuntu yishushanyaho ibimenyetso bya gikristo. Niba kwishushanyaho aribyo bikingura umuryango w’ivugabutumwa ubundi wari usanzwe ukinze, kwishushanyaho ibishushanyo bya gikristo nibyo Pawulo yari gukoresha kugirango abe byose. Biragoye cyane gusobanura uburyo kwishushanyaho byaba uburyo bwo kugirango umuntu abwirize abantu. Niba umuntu adashobora kukumva ngo n’uko utishushanyijeho, azakumva ar’uko wishushanyijeho?

Hamwe nibi rero, umwanzuro ushingiye kuri Bibiliya nuko kwishushanyaho bisa naho bitabujijwe ariko bikaba bitatugirira umumaro. Umukristo wibaza cyane ku kwishushanyaho yabanza agasenga Imana cyane akayisaba ubwenge (Yakobo 1:5), akayisaba impamvu ifatika yatuma abikora.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Purcherie kuwa 16-02-2015 saa 15:12
 

Izo nizitwazo. Nizanyigisho zihuje n’irari ryo mumunsi yanyuma Bibiliya ivuga. Kwizera kuzanwa no kumva ntikuzanwa no kureba. Kandi nubundi umuntu siwe wemeza mwenese. Umwuka wera niwe wemeza umuntu ibyijambo ly’Imana.Nonese kwiyandikaho nibyo bihindutse amavuta asigwa ababwiriza butumwa bwiza. Imana iduhishurire. Kwiyandikaho kwishushanyaho ikintu icyo aricyo cyose ni ikizira. Yesu atari mumutima niyagaragarira kuruhu rw’umuntu.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza