Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese Rastafarian “Jah” imana y’Abarasta niyo Mana abakristo (...)
Ese Rastafarian “Jah” imana y’Abarasta niyo Mana abakristo basenga?

Rastafarianism, Rastafari, cyangwa Rasta ni iyobokamana ryakomotse muri Jamaica ahagana mu mwaka w’1930. Rastafarianism igendera ku bice bimwe bya Bibiliya ariko ikabivanga n’ibitekerezo bya Marcus Garvey no kwizera ko Haile Selassie 1, umwami w’abami wa Ethiopia (1930- 1975) yagombaga kuza nyuma ya Mesiya. Ikindi kandi, Abarasta bemera ko Selassie yari imana.

Abarasta bakomora izina ry’imana yabo “Jah” (cyangwa YA mu Kinyarwanda) ku izina Bibiliya ya King James version ikoresha muri Zaburi ya 68:4 (68:5 muri Bibiliya y’ikinyarwanda), aho dusanga agace kagira kati “ izina ryayo ni YA mwishimire imbere yayo”. Izina ry’Imana muri iyi mvugo ni imvugo ihinye y’ijambo rigizwe n’amagambo ane “YHWH”. Iryo jambo rikaba risobanurwa kenshi nka YAHWE cyangwa JEHOVA cyangwa rigasobanura kandi Umwami cyangwa Umutware muri Bibiliya. Muri Zaburi ya 68:5, abayisobanuye bahisemo gukoresha izina JAH cyangwa YA mu Kinyarwanda. Bityo izina rihinduka izina ryemewe na Bibiliya rivuga Imana. Nyamara, niba izina ryo muri Bibiliya rikoreshwa n’itsinda runaka ry’abantu, ntabwo biba bisobanura ko iryo tsinda riba riyoborwa na Bibiliya. Kuba Abarasta bakoresha izina rigaragara muri Bibiliya gusa ntibisobanura ko baramya Imana tubona muri Bibiliya. Abantu batandukanye bashobora kwitwa Yakobo ariko ntabwo biba bisobanura ko abo bantu bose baba ari umuntu umwe.

Imana Abarasta bita JAH cyangwa YA mu Kinyarwanda ntabwo iba mu butatu bwera, ikindi kandi ntabwo itanga agakiza. Ntanubwo ari we Mesiya isi itegereje ko azagaruka gutegeka no gutanga amahoro yuzuye ku isi yose (Yesaya 9:6). Rastafari n’ubwo ikomora imihango y’idini yabo ku mihango ya kiyahudi n’iya gikristo, ntabwo ariyo Imana yategetse cyangwa yifuza ku bantu bayo. Jah ya Rastafarianism ntabwo ariyo Mana tubona muri Bibiliya, abakristo bizera kuboneramo agakiza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana...
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda Imana ishobora byose yaremye ijuru...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza