Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ese umukristo yemerewe kumva indirimbo z’isi?
Ese umukristo yemerewe kumva indirimbo z’isi?

Abakristo benshi bibaza cyane kuri iki kibazo. Abaririmbyi benshi baririmba indirimbo z’isi baba bafite ubuhanga muri iyi mpano cyane. Abantu benshi bemeza ko indirimbo z’isi zituma bidagadura. Hari indirimbo nyinshi z’isi zifite injyana nziza, zivuga ku bintu abantu bibazaho, zifite n’ubutumwa bwiza. Kugira ngo wemeze niba bikwiye cyangwa bidakwiye ko wumva indirimbo y’isi, hari ibintu bitatu by’ingenzi ugomba kwitaho:

1) Intego y’indirimbo

2) Injyana yayo

3) Amagambo akubiyemo

1) Intego y’indirimbo: Ese ni indirimbo yakorewe guhimbaza Imana, cyangwa se Imana ikeneye ko abantu baruhurwa nayo? Umuririmbyi w’icyamamare muri Bibiliya, umwami Dawidi yaririmbaga mu rwego rwo kuramya Imana (Zaburi 4:1; 6:1; 54, 55; 67:1; 76:1). Iteka iyo umwami Sawuli yaterwaga n’imyuka mibi yahamagaraga Dawidi agacuranga inanga ye imyuka mibi ikamuvamo (1Samweli 16:14-23). Abisirayeli nabo bakoreshaga ibyuma bicuranga kugirango bamenyeshe abantu ibyago bigiye kuba (Nehemiya 4:20) no gutungura abanzi babo (Abacamanza 7:16-22). Mu isezerano rishya intumwa Pawulo yigishaga abakristo guterana ishyaka mu ndirimbo “ Mubwirane zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’Umwuka, muririmba, mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu”(Abefeso 5:19). Bityo rero, tubona ko impamvu y’ingenzi yo kuririmba atari ukuramya Imana gusa ahubwo ishobora no kuba guhumurizanya no kuruhurana mu Mana.

2) Injyana y’indirimbo: Ikibabaje n’uko ikibazo cy’injyana y’indirimbo gishobora kuba impamvu yo kutavuga rumwe mu bakristo. Hari abakristo babona bidakwiye gushiramo ibyuma bicuranga mu ndirimbo. Hari abandi bumva hakinwa indirimbo zo kwizera za kera zigenda buhoro. Hari abandi bumva haririmbwa izifite injyana zigezweho kandi zihuta. Hari n’abandi bumva baramya neza iyo bari mu bitaramo aho baririmba injyana za roke (Rock). Aho kuzirikana ko aya matandukanirizo aterwa n’ibyo umuntu akunda ku giti cye n’imico itandukanye y’abantu, abakristo bamwe bahitamo guhita bemeza ko ubwoko bwa muzika bemera aribwo bushingiye kuri Bibiliya gusa, ko ubundi bwose butejejwe, butari ubuva ku Mana ndetse ko ari ubuva kuri Satani.

Nta hantu na hamwe Bibiliya inenga ubwoko ubwo aribwo bwose bwa muzika . Nta n’ahantu Bibiliya itwereka ubwoko bw’ibyuma byo gucuranga bitari ibiramya Imana. Bibiliya ivuga gusa ibyuma bimwe byo gucuranga by’imirya n’ibisuma nk’umuyaga. Nubwo Bibiliya itavuga byeruye ingoma za kijyambere (Drums), ivuga k’ubundi bwoko bw’ingoma bavugisha amaboko (Ishako cyangwa Percussions mu ndimi z’amahanga) (Zaburi 68:26; Ezira 3:10). Hafi ubwoko bwose bwa muzika bugezweho ni uruvange rw’ibi, bitandukanira gusa k’umuvuduko cyangwa k’uburyo birangurura. Nta hantu twashingira muri Bibiliya kugirango twemeze ko ubwoko runaka bwa muzika ari ubutejejwe cyangwa budashimwa n’Imana.

3)Amagambo akubiye mu ndirimbo: N’ubwo intego y’indirimbo n’ubwoko bw’injyana yayo bidashobora kwemeza niba umukristo agomba kumva indirimbo y’isi, amagambo akubiyemo yo agomba kwitabwaho cyane. N’ubwo hatavuga m’uburyo bweruye kuri muzika, mu Bafilipi 4:8 hadufasha kumenya neza ubwoko bw’amagambo akwiriye gukoreshwa mu ndirimbo. “Ibisigaye benedata iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose, n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe aribyo mwibwira”. Niba tugomba kwibaza kuri ibyo byose bivuzwe haruguru, ninabyo bigomba kuba muri twe binyuze mu ndirimbo n’amagambo yazo. Ese amagambo y’indirimbo z’isi ashobora kuba ay’ukuri, ayo kubahwa, ayo gukiranuka, aboneye, y’igikundiro, ashimwa n’abantu? Niba bishoboka rero ntabwo ari bibi ko umukristo yakumva indirimbo y’isi ariko ikubiyemo ibyo byose.

Nyamara indirimbo nyinshi z’isi ntabwo ziba zikubiyemo ibyo dusanga mu Bafilipi 4:8. Indirimbo nyinshi z’isi zituma abantu bahinduka mu mico ndetse bakaba babi bagatakaza ubumuntu no kwiyubaha. Niba indirimbo ihimbaza ibyo Imana idashaka, umukristo ntagomba kuyitega amatwi. Nyamara hari izindi ndirimbo nyinshi zitavuga Imana ariko zigisha abantu indangagaciro za gikristo nk’ubupfura, kugira ingeso nziza no gukiranuka mu bintu byose. Niba indirimbo ivuga ku rukundo, yigisha abantu urukundo nyakuri no kugira urukundo rwejejwe, igomba kumvwa no kwishimirwa n’ubwo ntaho yaba ivuga Imana cyangwa Bibiliya.

Ikintu cyose umuntu ashira mu bitekerezo bye nicyo kiranga imivugire ye n’ibikorwa bye. Ibi nibyo mu Bakorosayi 3:2,5 no mu Bafilipi 4:8 hatubwira. Mwimike ibitekerezo byera muri mwe. 2 Abakorinto 10:5 hagira hati: “Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose cyishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo”. Ibi byanditswe biduha ishusho y’ubwoko bwa muzika tudakwiye gutega amatwi.

Uko biri kose ubwoko bwiza bw’indirimbo ni ubuhimbaza bukanaramya Imana. Abakristo bafite impano yo kuririmba bashobora gukoresha hafi ubwoko bwose bwa muzika, yaba ubwihuta (Rock,zouk), ubugenda gake (Slow), ubw’umudiho (Rap, Reggae)…. Nta bwoko bwa muzika bwihariye butemewe. Ahubwo amagambo akubiye mu ndirimbo niyo yemeza niba umukristo yemerewe kumva iyo ndirimbo. Niba hari ikintu gituma utekereza cyane cyangwa winjira mu bintu bitaramya Imana icyo ni icyo kwirindwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza