Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Isengesho ry’umunyabyaha ni iki?
Isengesho ry’umunyabyaha ni iki?

Isengesho ry’umunyabyaha ni isengesho umuntu abwira Imana, iyo yiyumvamo ko yacumuye kandi ko akeneye Umukiza. Kuvuga iri sengesho ry’umunyabyaha, nta kintu na kimwe rigufasha ubwaryo. Isengesho ry’umunyabyaha rigira umumaro gusa, iyo rigaragaza neza icyo uzi, ufitiye ibisobanuro kandi wemera, ku byerekeye ibyaha byawe n’agakiza wifuza kubona.

Intego ya mbere y’isengesho ry’umunyabyaha, ni ugusobanukirwa ko twese turi abanyabyaha. Mu Abaroma 3:10 haravuga ngo: "Nkuko byanditswe, ngo ntawukiranuka n’umwe." Bibiliya iragaragaza neza ko twese twacumuye. Twese turi abanyabyaha bakeneye ubuntu n’imbabazi z’Imana (Tito 3:5-7). Kubera ibyaha byacu rero, dukwiriye igihano cy’iteka ryose (Matayo 25:46). Nuko rero isengesho ry’umunyabyaha ni ugusaba imbabazi zo kuvanirwaho urubanza. Ni ugusaba imbabazi zo gukizwa umujinya w’Imana.

Intego ya kabiri y’isengesho ry’umunyabyaha ni ukumenya icyo Imana yakoze kugira ngo ikosore kuyoba no gucumura kwacu. Imana yiyambitse umubiri, ihinduka umuntu iciye muri Yesu Kristo (Yohana 1:1,14). Yesu yatwigishije ukuri ku Mana kandi yabayeho mu buzima bukiranuka ndetse buzira n’icyaha (Yohana 8:46; 2 Abakorinto 5:21). Nuko Yesu aratwitangira adupfira ku musaraba, yemera guhabwa igihano twari tugenewe (Abaroma 5:8). Yesu yazutse mu bapfuye, kugira ngo yerekane ko yanesheje icyaha, urupfu, n’ihaniro rihoraho (Abakolosayi 2:15; 1 Abakorinto igice cya 15).

Kubera ibi byose, dushobora kubabarirwa ibyaha byacu no guhabwa isezerano ryo kugira ubuturo buhoraho mu Ijuru – niba twizeye gusa Yesu Kristo. Icyo tugomba gukora ni ukwizera ko yabaye igitambo cyacu ndetse akazuka mu bapfuye (Abaroma 10:9-10). Tuzakizwa gusa n’ubuntu bw’Imana bwonyine, nitwizera byonyine, Yesu Kristo wenyine. Mu Abefeso 2:8 haravuga ngo: "Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera – ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y’Imana."

Kuvuga isengesho ry’umunyabyaha, ni inzira yo kumenyesha gusa Imana ko mwishingikirije Yesu Kristo nk’Umukiza wanyu. Nta magambo "y’imbaraga z’abakonikoni" asobanura agakiza. Keretse kwizera gusa ko urupfu no kuzuka kwa Yesu ari byo byonyine bishobora kutuzanira agakiza.

Niba mwemera ko muri abanyabyaha kandi ko mukeneye agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo, dore isengesho ry’umunyabyaha mushobora kubwira Imana: "Mana, nzi ko ndi umunyabyaha. Nzi neza ko nkwiriye kwirengera ingaruka z’ibyaha byanjye. Ariko, nizeye Yesu Kristo nk’Umukiza wanjye. Nzi neza ko urupfu no kuzuka Kwe ari byo byampesheje kubabarirwa ibyaha byanjye. Nizeye Yesu kandi Yesu wenyine nk’Umwami n’Umukiza wanye bwite. Urakoze Mwami, ko umbatuye ukambabarira n’ibyaha byanjye! Amina!"

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

jeanne kuwa 5-10-2015 saa 05:29
 

Ndabizi ko IMANA inkunda, gusa hari igihe ncika intege shitani ikankandamiza kandi ntayiriho. munsabire sinkomeze kuganzwa nayo ahubwo nkomere kuwancunguye!

Uwera Marie Rose kuwa 3-06-2015 saa 20:39
 

Muraho jye ndashaka gukizwa nikenshi mbyifuza nanabishaka ariko bikanga abakozi benshi b’Imana burigihe bambwira ko nzakorera Imana nange ariko mbyiyumvamo kuko mubuzima bwange ndangwa cg se ngetageza kwucisha bugufi nkagira n’umutima w’impuhwe nkongeraho no kugira ukwizera ariko cyane umutima w’impuhwe cyane cyane nywugirira abakene ahanini nibo bantera imbabazi nkiyo umuntu ambwiye ikibazo cye ntari bubone uburyo mpita ngikemura mpangayika kuruta we nkumva nabuze amahoro gusa nasabye Imana ngo izampw ubushobozi bwo kuzafasha abakene imfubyi abapfakazi mbese abababaye muri rusanfe sinzi umunsi n’igihe nzaboshobozwa ariko ndizera ko Imana isumba byose yo Rubasha izabinshoboza gusa ngira ukwizera kuratinda ariko kugasohora .gusa icyo nifuza ndifuza ko ibyo byose byabaho narakijijwe. Gusa nanone ndifuza ko mwasengera nkabona ubushobozi buhagije bwo gufasha abakene kuko niryo sengesho ryange ryaburi munsi yego gufasha ntibigomba kiba uri umuherwe cyane icyambere ni umutima kdi rero umutima wo ndawufite kdi no mubushobozi mfite ndagerageza gusa kybwange numva bidahagije kuko sindi uwo gukemura ikibazo cyaburi umwe wese ukintuye ariko igihe kizagera nimubimfashamo mukansengera gusa amahurwe ngira umutware wange ninkaho duhuje umurima burigihe imirima yacu ihuriza kubakene ndetse tukanafasha uko tubishoboye mubushobozi bwacu ariko twese duhuriza hanwe tuti iyaba twari dufute ibushobozi bufasha buri umwe wese ufite ikibazo ibyo nabto ndabishimira Imana ko mpuje n’umutware wange kdi nawe akaba agerageza kwicisha bugufi akaba ari n’umukristo bavandimwe mynyihamganire navuze byinshi ariko mbabwiye ukuri kuri k’umutima wange ntacyo nabakinze kdi ndumva bonejeje kubwo kunyumva np kumfasha kwishyira mumwanya ndimo w’iki cyifuza dufatanye dusenge kdi twizeye . Niba nishoboka ntimugaragaze email yangw n’amazina niba bishoboka murakoze nyagasani yezu abane namwe.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza