Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Iyo umuntu akubajije ngo ‘’Nta Noheli? aba ashaka kuvuga (...)
Iyo umuntu akubajije ngo ‘’Nta Noheli? aba ashaka kuvuga iki?

Muri ibi bihe by’iminsi mikuru, abakristo bibuka ivuka ry’Umwami Yesu Kristo hakorwa ibintu byinshi bitandukanye. Abagura imyambaro mishya, abataka ibirugu, abagura ibyo kurya n’ibindi byinshi.

Hari ubwo uba ugenda wajya kumva, ukumva umutu abajije undi ati ‘’Nta Noheli?’’, undi ati ‘’Tugende njye kuguha Noheli’’. Ibi byose bishatse kuvuka iki mu banyarwanda?

Iyo witegereje muri iyi minsi ubona uburyo bwo kwizihiza Noheli bugenda bucika intege ukurikije uko byakorwaga mu minsi ya kera.

Bamwe bemeza ko ibi bishobora kuba biterwa n’uko ubuzima burushaho guhenda bigatuma abantu batagifata umwanya uhagije wo kwinezeza.

Mu minsi itari iya kera insengero zose zaruzuraga kuri Noheli, bambaye imyenga mishya, guhana impano, imijyi myinshi itatswe n’ibintu bitandukanye n’ibindi bitewe n’umuco w’ahantu n’abahatuye.

Ubusanzwe kuri Noheli imiryango n’inshuti baratumiranaga bakicara bakarya, bakanywa, bagasangira. Ibi byose iyo urebye uko bigenda bikorwa mu Rwanda usanga bitagihabwa uburemere nka mbere.

Uku ni nako abantu batanga impamvu zitandukanye nko kuba uko ibintu bigenda bihinduka, abandi bakavuga ko agafaranga kabuze, bigatuma abantu barushaho kwikunda no kwihugiraho cyane aho gutekereza kwishimana n’inshuti n’abavandimwe.

Hari nabo ariko nanone usanga Noheli ibera cyane mu tubari kurusha mu nsengero, Ukubajije ati ‘’Nta Noheli?’’, akaba akubajije niba nta cyo kurya cyangwa kunywa wabashije kubona kuri Noheli.

Mbese ukubajije Noheli aba ashaka, iyo anywa inzoga aba ashaka ko ujya kumugurira agacupa, yamara gusinda zimugezemo nibwo atangira kwemeza ko yabonye Noheli.

Akenshi abakristo ni nabo bava mu muhanda mbere mu ijoro rya Noheli, kuko niyo bakoze ibitaramo byayo babisoza kare mu gihe abasinzi n’abandi bishima mu bundi buryo bakarara ijoro.

Uko bisa kose nubwo ari byiza kwishima mu bihe by’iminsi mikuru bisoza umwaka by’umwihariko kuri Noheli, ariko nk’abakristo dukwiye kuzirikana ko Noheli ivuze ikintu gikomeye mu buzima bwacu, kuko ariho dukomora ubugingo buhoraho kuko umucunguzi wacu yemeye kuza kuvukira mu isi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza