Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Kubera iki abizera bagomba kugira uruhare ku igaburo (...)
Kubera iki abizera bagomba kugira uruhare ku igaburo ryera?

Ikimenyetso cyo kumanyagura no gusangira kwera, ni igikorwa gikomeye kubagize itorero bitewe n’icyo byibutsa abizera umwami Yesu. Hariho ababyita gusangira igaburo ryera, abavuga ko ari ukujya ku meza yera, mu muco umwe bakavuga ko ari ukumanyagura umutsima ariko byose bihuriza hamwe ubusobanuro.

Twirengagije ibijyanye no kuba umuntuyarakijijwe, umubiri muzima na roho nzima nibyo mugisha wa mbere umuntu wese yakwifuza kugira. Mu Igaburo ryera ni umuyobor mwiza Imana ikoresha kugira ngo ikize umuntu yaba ku mubiri no mu bugingo.

Iki gikorwa cyatangiye kuva mw’ijoro rya nyuma Yesu Kristo yari gutangwamo m mabuko yabamwishe, aho yasangiye n’abigishwa be bwa nyuma. Icyo gihe yari azi neza Ibiza kuba ari nayo mpamvu yagombaga gusohoza ibyo yasabwaga byose ngo acungure umuntu. Muri iryo joro nibwo yatangiza igikorwa abamwizera bose bakorera hamwe nk’itorero ari cyo kitwa igaburo ryera ( Luka 22:19-20, 1Abakorinto 11:24-25)

Igaburo ryera Yesu Kristo yarisize nk’ikimenyetso abamukunda bose bagomba gukora kugira ngo bahore bamwibuka, niba rero nawe umwizera ko yagucunguye, ni itegeko ko ufata umwanya wo kuzirikana uwo mwami. Mu gihe ufata Igaburo ryera, ugomba kwibuka ko rikwereka uko umubiriwe watanyaguwe kugira ngo uwawe wubakwe, ukazirikana kandi ko amaraso ye yamenetse kugira ngo wakire kubabarirwa ibyaha.

Muri iki gihe rero igihe ugiye ku meza yera ugafata umugati washimiwe, ugomba kumva no kwizera ko uri kwakira ubuzima buva ku mana kuko uba urikuyakira muri wowe.

Igihe uri kunywera ku gikombe, ugomba kwatura ko wakiriye kubabarirwa ibyaha kandi ko wambitswe gukiranuka. Amaraso ya Yesu Kristo yadushoboje kugaragara imbere y’Imana dukiranutse ku buryo twemererwa kugera imbere yayo twemye kandi twasenga tukizera ko yumvise gusenga kwacu.(Abaheburayo 4:16)

Ese itorero ubarizwamo rijya ku igaburo ryera? Niba badatafata igaburo ryera harimo ikibazo kuko batubahiriza amabwiriza umwami Yesu yabasigiye. Ntukabure kujya ku meza matagatifu niba waramaze kugera ikirenge mu cya Kristo Yesu kuko abemera kugenda nkuko yagendaga aribo n’ubundi azagaruka aje gutwara kwimana na we ya ngoma itazashira.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

MUKESHIMANA T kuwa 7-12-2015 saa 21:37
 

Imana ni shimwe yoyadukirishije umwana wayo wikinege Yesu. ubunatwe turabaragwa bubugingo.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza