Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Kubera iki bavuga ko hari imbaraga mu maraso ya Yesu (...)
Kubera iki bavuga ko hari imbaraga mu maraso ya Yesu Kristo?

Abakristo benshi bavuga ko hari imbaraga mu maraso ya Yesu, hariho abadasobanukirwa uburyo izo mbaraga zikora cyangwa aho zishobora gukora. Ariko se koko izo mbaraga zo mu maraso ya Yesu zishobora gukora ibintu byose?

Uwakwibaza icyo kibazo, yaba afite ishingiro rwose ariko imbaraga ziboneka mu maraso ya Yesu Kristo zifite ubutware bwo gukora ahantu hose. Hari indirimbo imwe ivuga ngo hari imbaraga mu maraso ya Yesu, ibi bishatse kugaragaza ko zihari kandi zikora ahubwo ikibazo abantu ntibasobanukirwa uko bazikoresha mu buzima bwabo.

Iyo urebye usanga izi mbaraga zikora mu bice bitandukanye byo mu buzima bwawe: aho twavuga kuri wowe ubwawe, umuryango wawe, ibyo utunze byose, akazi ukora no mu byo unyuramo.

Kugira ngo rero umenye igice runaka ukwiriye gukoreshamo izo mbaraga, bigusaba kubanza kwizera ko ikiguzi cya maze kwishyurwa kandi ko agakiza kabasha kukuzanira gukira mu buryo bwose, kubohoka no kurindwa n’Uwiteka Imana. Iki kiguzi Yesu yakishyuriye ku musaraba I Goligota.

Niba rero ukeneye izi mbaraga zibohora kandi zikiza, imbaraga zikora mu buzima bwawe bwose, biragusaba kwakira uzitanga ariwe Yesu Kristo, ukemera ukamwakira kandi ukamwegurira byose. Ndahamya ko ntakizakubuza kumenya ko hari imbaraga zikomeye mu maraso ya Yesu Kristo yamenekeye ku musaraba I Gorogota.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza