Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Kubera iki umukristo akwiriye kwiyitaho?
Kubera iki umukristo akwiriye kwiyitaho?

Iki ni kibazo buri wese yakwibaza, ariko ntekereza ko ibisubizo byacyo bishobara kugenda bitandukana bitewe n’uburyo buri muntu acyumva cyangwa nuko abitekereza. Kwiyitaho ni kimwe mu bintu byangombwa umuntu wese agomba guha agaciro niyo yaba atari umukristo. Kwiyitaho bigaragara mu buryo butandukanye ariko bwuzuzanya, hariho kwiyitaho mu buryo bw’imibereho myiza, kwiyitaho ku buryo bugaragara inyuma ndetse no kwiyitaho mu buryo bw’umwuka.

Kubakristo rero bakeneye ubwo buryo bwose, ntiwavuga ngo nziyitaho gusa mu buryo bw’umwuka hanyuma ibindi mbyihorere, oya, ibyo kwaba ari ukwibeshya.

Kwiyitaho mu buryo bw’imibereho, ni uburyo umuntu akoresha kugira ngo agire ubuzima bwiza, kurya neza indyo yuzuye, kumenya icyo umubiri ukeneye kugira ngo umere neza no kumenya uko ukwiriye gukora ngo ugere kw’iterambere. Ujye uhora wibuka ko bikwiye ko roho nzima itura mu mubiri muzima. Ugomba kwihesha agaciro wiyitaho kugira ngo udakoza isoni so wo mu ijuru.

Uretse kwiyitaho mu buryo bw’imibereho ukeneye no kwiyitaho ku buryo ugaragara inyuma. Burya uzi ko abantu batabasha kureba mu mutima? Ariko inyuma babasha kuhareba ndetse bakanahitegereza cyane. Niyo mpamvu ugomba kubaho wiyubashye mu bikorwa ukora kandi buri kintu cyose kirebeshwa amaso ukakitaho. Urugero: niba ufashe umwanzuro wo kwiyitaho mu buryo bugaragara inyuma, ukwiye kwambara neza, kugira imico myiza no kumenya ingendo ikwiriye umukristo. Iyo tuvuze ingendo ikwiriye umukristo si ukugenda witwaye nk’aho wikoreye ibintu bimeneka ahubwo nukugenda wumva ko wabohowe kandi ntabwibone burimo ngo abo unyuzeho bose basigare bakwibazaho.

Kwiyitaho mu buryo bwo mu Mwuka bujyana ni uko wizera, niba ushaka kumva ko ushaka kwiyitaho neza mu mwuka biragusaba kubyitoza kuko byubakiye mu kubaha Imana. Pawulo yandikiye Timoteyo aramubwira ati” kwitoza kuby’umubiri kugira umumaro kuri bike ariko kwitoza kubaha Imana bigira umumaro muri byose.”

Igihe urigusenga, usoma ijambo ry’Imana, ukora umurimo w’Imana, ukora ibikorwa by’ubugwaneza,… Niko uba urigutera intambwe yo kwegera Imana kandi iyo uyegereye nayo irakwegera. Bifite umumaro ukomeye kwitoza kubaha Imana kuko ari mwe mu nzira nziza zo kwiyitaho mu buryo bw’umwuka kandi wiyubakira ibifite umumaro mu bugingo bwawe.

Ntihazagire ukubeshya ngo umukristo agomba kwita gusa ku by’umwuka maze yirengagiza ko akeneye no kwivuza kuko ibyo ari by’umubiri, cyangwa ngo agende yambare nabi kuko ari byo mu isi. ntibikakubeho kuko nabyo byaba ari ukwica ubutumwa bwiza. Erega hari abakizwa kuko babonye ko gukizwa bidakuraho kwiyitaho. Nugenda ukifata nabi ujye umenya ko hari abo wahejeje inyuma y’agakiza kuko nta kintu kizima bakubonyeho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza