Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Kuki abantu bakunda kwibukira abandi ku bibi kuruta (...)
Kuki abantu bakunda kwibukira abandi ku bibi kuruta ibyiza?

‘’Nshima Imana yanjye iteka uko mbibutse.’’ Abafilipi 1:3

Habaho igihe ujya kumva ukumva nk’umuntu avuga ku wundi uruhande rubi. Ashobora kukubwira uko azi mugenzi we ugahita wumva nta kintu kiza amuziho na kimwe.

Ibi bikunda kuba ku mugabo n’umugore bagiye gutandukana bagiranye ibibazo. Ushobora kwegera umwe muri bo ukamubaza uko abona undi, yarangiza akakubwira ububi bwa mugenzi we akibagirwa n’igiceri cy’ijana yaba yaramuhaye.

Pawulo yandika yavuze ko iteka iyo yibutse ab’i Filipi ashima Imana. Nta bindi basobanura ku makuru yari afite atari meza kuri bafilipi ariko kandi nanone ni abantu ntibabuze aho batamubera beza nubwo yaba incuro imwe.

Ariko ku bwe yashimaga Imana uko yabibukaga kuko yasigaranye uruhande rwiza, yatakaje ibibi asigarana ibyiza.

Umuntu akubajije ngo mbese iyo wibuka umuntu wibuka ibyiza cyangwa ibibi gusa?

Akenshi umuntu akora neza igihe kinini ariko duke twagaragaye tutari twiza akaba ari two umuntu asigarana.

Ni kenshi umuntu ahagarara yigisha ariko abantu bagatahana umunota umwe yibeshye. Bakavuga bati ‘’Yigishije neza ariko yavuze gutya na gutya.’’

Pawulo atubere urugero rwo kwibukira abantu ku byiza badukoreye kuruta ibibi. Ikindi iyo ushaka kwitoza kubabarira witoza kwibuka basi duke twiza umuntu yagukoreye, uhita ubona ko aho yakoze nabi ari intege ukamubabarira.

Nta muntu udakosa ubaho mu isi,nubwo Pawulo avuga Filipi kuriya ariko hari mu hantu yagiriye ibibazo mu ngendo ze z’ivugabutumwa. Pawulo ari i Filipi yarafunzwe, arakubitwa ahakorezwa isoni mu buryo butandukanye (Ibyakozwe n’Intumwa 16), ariko ibi sibyo yitayeho yarebye ibyiza asigarana ishimwe igihe cyose abibutse.

Birashoboka ko yaba umuvandimwe,umubyeyi cyangwa se undi muntu uwo ari we wese bitewe n’ibyo mwahuriyemo. Uyu munsi ugisoma iyi nyandiko gerageza usubire inyuma gato urebe niba hari icyiza wakwibuka ubundi wirengagize ibibi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Dushime j.Dieu kuwa 2-02-2015 saa 14:23
 

birakwiriye kwibuka ibyiza kuruta ibibi ku bantu. kwibuka ibibi gusa ku bantu, nukumvira satani. GBU

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza